Amakuru akomeje gucicikana kuva kuwa mbere avuga ko Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ,Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yavuye i Kinshasa akerekeza mu Bubiligi aherekeje n’umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi ku mpamvu zitamenyekanye.
Ikinyamakuru Actualite.cd cyandikirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko “Agiye kuba ari i Brussels ku mpamvu ze bwite”. Gusa abakorana bya hafi na Perezida Felix Tshisekedi batangaje ko mu mpamvu zimujyanye harimo no gukorerwa isuzuma ry’uko ubuzima bwe buhagaze muri iyi minsi.
Ikinyamakuru Le Soir nacyo cyatangaje ko Perezida Tshisekedi ari mu Bubiligi ku mpamvu zirimo izo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwe , aho ngo bivugwa ko yagombaga kuva yerekeza mu imurikagurisha ry’Isi ryaberaga i Dubai, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Ikinyamakuru 7 Sur 7.be cyo gisubiramo amagambo y’ikinyamakuru La Libre Africain cyanditse ko Perezida Tshisekedi ubwo yavaga mu gihugu ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022 yagiye ameze nabi. Inkuru y’iki kinyamakuru akandi ikomeza ivuga ko Perezida Tshisekedi yabazwe umutima aho ari mu gihugu cy’Ububiligi, ndetse ikavuga ko iki gikorwa cyagenze neza.
Umuryango we n’inshuti za hafi bavuga ko perezida Tshisekedi atigeze abagwa, ko ahubwo yagiye mu B ubiligi ku mpamvu ze bwite. Bakomeza bemeza ko aho mu Bubiligi yagize amahirwe yo guhura na muganga we usanzwe umukurikirana ku bibazo by’uburwayi bw’umutima. Gusa bahakana bivuye inyuma ko yabazwe.
Guhera mu mwaka 2018 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, bivugwa ko aribwo uburwayi bw’umutima bwa Perezida Tshisekedi bwatangiye kwigaragaza . Ubu burwayi yanze ko bukoma mu nkokora ibikorwa bye byo kwiyamamaza, abukomezanya ibikorwa byo kwiyamamaza byatumye aza no kurangira atsinze amatora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018 asimbura perezida Joseph Kabila wari urangije manda ze yemererwa n’itegekonshinga.