Perezida w’Afurika yepfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko ubushakashatsi bwasanze ntakimenyetso na kimwe kivuga ko Afurika yepfo yaba yara haye intwaro igihugu cy’Uburusiya, kugira ngo bajye kuzirwanisha mu ntambara yo muri Ukraine.
Perezida w’ Afurika yepfo mu ijambo yagejeje kubaturage abinyujije kuri tereviziyo nkuru yigihugu mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, yavuze kubijyanye no kuba ubwato bwuburusiya bwa pakiye intwaro buzivana muri Afurika yepfo mu ibanga.
Nk’uko byatangajwe n’Ambasaderi w’ Amerika I Pretoria muri Afurika yepfo Reuben Briget, Perezida Ramaphosa yavuze ko abantu bari bavuze ko bafite amakuru ku kuba ubwato bw’Uburusiya bwara pakiwe intwaro zerekejwe I mosco bisubiyeho, ubwo begerwaga ni tsinda ry’Inzobere ryigenga mu byamategeko.
Ramaphosa yagize ati: “Inyandiko zirenga ijana zagejejwe kuri izo nzobere kugirango zisuzumwe,ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo bavugako babifiteho amakuru basabwe kubigeza ku itsinda”.
Bamwe muribo bananiwe kubikora abandi bavuga ko ntamakuru adafite aho abogamiye yo kubihamya,cyakoze umwe murabo bahamagariwe gutanga ibimenyetso mwishaka Democratica Alliance uri mu inteko ishingamategeko cobos moris, avugako inzira byanyuzemo itariboneye kandi ko itarinyuze mu mucyo.
Uyu yagize ati: “narababajije nti mushingira kuki? nkeneye ku menya icyo mu kwiye gukoraho I perereza hanyuma nkamenya amakuru ngomba kubaha,ntabyo bari biteguye. Noneho ndabaza nonese nimbaha amakuru nzabasha kumenya ukuri kwigice nzaba navuzeho nkikimenyetso? baravuze ngo oya nti dushobora kubikora.
Schadrack NIYIBIGIRA