Mu itangazo riheruka gushirwa ahagaragara n’umutwe wa MRCD kuwa 18 Mutarama binyuze ku rubuga rwa email Butoyi Kasimu umuyobozi mushya wa MRCD Ubumwe akomeje guhimba ibinyoma avuga ko ubuzima bwa Shebuja Paul Rusesabagina bumeze nabi ngo bitewe no kutabona imiti ihagije dore ko asanzwe arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.
Butoyi Kasimu akomeza avuga ko Paul Rusesabagina usanzwe ufatwa nk’intwari ya MRCD/FLN kubera ibikorwa bye byo gushinga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka FLN wakunze kwigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze ku bitero byibasiye akarere ka Nyaruguru ko ubuzima bwe bukomeje gutera agahinda abanyamuryango ba MRCD Ubumwe ndetse n’umuryango we ngo kuko uburenganzira bwe bw’ibanze butubahirizwa harimo kubona imiti ibintu ngo bishobora gutuma yitaba Imana ku buryo butunguranye.
Akomeza asaba imiryango mpuzamahanga gushira igitutu kuri Guverinoma y’uRwanda no kwihutisha ibiganiro na Leta y’u Rwanda bigamije kwihutisha irekurwa rya Paul Rusesabagina.
Ibi ariko babivuga birengagije uruhare rwa Paul Rusesabagina mu gushigikira no gushinga imitwe y’iterabwoba yakunze kugaba ibitero k’u Rwanda maze bigahitana ubuzima bw’abaturage binzirakarengane budafite icyo bumaze imbere ya MRCD Ubumwe ariko bufite agaciro imbere ya Leta y’uRwanda yabashije kumuta muri yombi .
Ni mugihe kandi Paul Rusesabagina ubwe kuva yatabwa muri yombi yabajijwe uko afashwe aho afungiye maze akemeza neza ko afashwe neza kuko abona ibyangombwa byose bikenerwa ku buzima bwe birimo imiti , ibiribwa naho kuryama hameze neza akanaba yaremerwe kwihitiramo abagomba ku mwunganira mu mategeko nkuko byari byanakomeje gusabwa n’umuryango we.
Ibi kandi bishimangirwa na Raporo z’imiryango mpuzamahanga zakunze gushira gereza z’uRwanda ku mwanya mwiza nka gereza zujuje ibisabwa mu kwita ku mibereho myiza y’imfungwa ibintu byatumye zimwe mu mfungwa z’abanyamahanga zahamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nyuma yo gucirwa urubanza n’urukiko mpuzamahanga mpana byaha (ICC) zoherezwa kurangiriza ibihano byazo muri gereza z’uRwanda ndetse zimwe muri zo akaba arizo zagiye zibisaba.
Ikinyoma cya MRCD Ubumwe ku buzima bwa Paul Rusesabagina si icyanone kuko kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi n’inzego zishinze umutekano w’uRwanda ku bufatanye n’ibindi bihugu umuryango we n’abambari ba MRCD Ubumwe Paul Rusesabagina yari abereye umuyobozi mukuru bakomeje gutera imigeri ari nako bahimba ibinyoma bavugako yashimuswe na Leta y’uRwanda arinako bakomeza kumuhindura intwari bityo ko yagakwiye kurekurwa ntayandi mananiza.
Leta y’u Rwanda ariko yifashishije ibimenyetso simusiga yakomeje kugaragaza ko Paul Rusesabagina yagize uruhare rufatika mu gushinga no gutera inkunga y’amafaranga imitwe yitwara gisirikare igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda bityo ko ubutabera bw’uRwanda bufite uburenganzira bwo ku muburanisha ku byaha nawe yiyemera.
Hategekimana Claude
ntimuzamurekure adahaye indishyi zakababaro abavukijwe ubuzima n’ibikorwa bye