Perezida Paul Kagame ,aheruka i Cotonou muri Benin mu ruzinduko rw’akazi aho yabonanye na Mugenzi we Patrice Talon ,baganira ku ngingo zitandukanye zirimo gukomeza gutsura no gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Zimzwe mu ngingo zikomeye zibanzweho, ni Abasirikare b’u Rwanda bashobonora koherezwa muri Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba y’ugarije icyo gihugu, nyuma yaho igihugu cy’u Rwanda cyasinyanye amasezerano na Benin yo gufatanya kurwanya iri tera bwoba.
Mu kiganiro n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ubwo yari muri Benin , Perezida Paul Kagame yabajijwe ikibazo kirebana n’umutwe wa M23 ukunze kwegekwa ku Rwanda, aho Abategetsi ba DRC badahwema gushinja u Rwanda kuwutera inkunga no kuwushyigikira.
Mu gusubiza ,Perezida Paul Kagame yagize ati:” “Ikibazo cya Congo, ikibazo cy’akarere, cyangwa ikibazo cy’u Rwanda ntabwo ari M23. M23 ni umusaruro w’ibibazo byinshi bitigeze bikemurwa mu myaka za mirongo ishize. Abo bantu bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo muri Congo, bongeye gufata intwaro mu 2012 ariko ikibazo cyabo ntigikemurwe neza.
Cyakemuwe nabi niyo mpamvu imyaka 11 nyuma yaho cyagarutse. M23 yari ihari na mbere y’uko Perezida Tshisekedi aba perezida. Ni ikibazo gifitanye isano n’uburyo abakoloni baciye imipaka y’ibihugu maze bamwe mu bari Abanyarwanda bakisanga mu bice by’ibihugu birukikije ubu.”
Perezida Kagame, yakomeje avuga ko ko ibihugu by’akarere ubu byashyize umuhate mu kugikemura, gusa ashinja DR C kunaniza uwo muhate.
DRC ivuga ko ijambo rya Perezida Kagame ari ubushotoranyi bushya!
K’urundi ruhande, Abayobozi ba DR Congo nti bakiriye neza amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Benin ku ngingo ireba umutwe wa M23.
Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo abinyujije ku rubuga rwa Tweeter, yavuze ko amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Benin ku ngingo ireba M23, ari ibintu bihabanye n’amategeko ndetse ko ari ubushotoranyi bushya.
Patrick Muyaya, yakomeje avuga ko Perezida Kagame ariwe waremye imitwe yose y’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda uko yagiye ikurikirana.
Ati: “Icyo atavuze ni uko ari we nkomoko y’umutekano mucye muri DR Congo.Niwe waremye RCD, CNDP, M23. Icyo atagomba kwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”
Hari abasanga Patrick Muyaya hari byinshi yirengagije cyangwa se adaha agaciro!
Patrick Muyaya yinze gukomoza ku kibazo cy’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakunze kwicwa, gusahurwa imitungo ,guhezwa no kwimwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo cya DR Congo, byatumye benshi muri bo bahinduka impunzi ,ubu bakaba bamaze imyaka irenaga 20 mu nkambi z’impunzi ziherereye mu bihugu by’akarere birimo n’u Rwanda mu gihe hari n’abandi bahisemo kujya gutura ku yindi migabane.
Hejuru y’Ibyo bibazo byose, Ubutegetsi bwa DR Congo uko bwagiye busimburana bwakunze kwirengagiza ikibazo cy’izi mpunzi no kutagira icyo bukora ngo buhagarike urugomo ,kwicwa, gusahurwa imitungo n’imvugo z’urwango bikomeje kwibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda baba muri DRC , bazizwa ko bafite inkoko mu Rwanda.
Umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda,ukunze kuvuga ko ibyo bibazo byose byibasiye Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, bikubiye mu mpamvu zikomeye zatumye ufata intwaro ugatangiza intambara ku butegetsi bwa DR Congo.
Abahanga mu mateka yaranze uburasizuba bwa DR Congo,bavuga ko ibibazo Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakunze guhura nabyo mu gihugu cyabo, bifitanye isano n’amateka nk’uko Perezida Kagame aheruka kubitangariza muri Benin.
Ibi , ngo biterwa n’uko Aba Banye congo bakunze guhezwa no kwimwa uburenganzira bwabo bazizwa ko bafite inkomoko mu Rwanda, nyamara nta ruhare babigizemo ahubwo bikaba byaratutsutse k’uburyo Abakoloni baciye imipaka bimwe mu bice by’u Rwanda bikomekwa kuri DR Congo,bivuze ko Abanyarwanda bose bari muri ibyo bice , bahise bahinduka Abanye congo bagomba no kugira uburengenzira bungana nubw’abandi Banye congo , .