Pandora Papers ni inyandiko zashyizwe hanze zikubiyemo imitungo banga yahishwe mu cyiswe ijuru ry’imisoro cyangwa Ibanga mu mategeko , aho mu bategetsi benshi bagaragaye mo harimo n’abo ku mugabane wa Afrika baba abakiri ku butegetsi n’abigeze kuyobora ndetse n’imiryango yabo dore ko umugambi wo gukora ubucuruzi nkubu bw’ibanga ari ukuzamura imitungo kuri bo no ku miryango yabo hirengagije rubanda baba barabagiriye icyizere.
Ibihugu byagaragaye muri izi nyandiko harimo Kenya aho Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta winjije mo nyina umubyara na bashikibe aho bafite akayabo k’imitungo yagizwe ibanga , Perezida Ali Bongo wa Gabon , Denis Sassou Ngeusso wa Congo Brazzaville n’abandi.
Mu ba nyepolitike Pandora Papers yagaragaje bo ku mugabane wa afurika harimo abanyepolitike 18 harimo Minisitiri w’intebe wa Cote D’ivoire Umuvandimwe wa Perezida wa Chad bakaba baratangajwe ku ikubitiro.
Ubugenzuzi bw’izi nyandiko zigera hafi kuri Miliyoni 12 bwakozwe n’abanyamakuru barenga 650 bo mu bihugu 117 zabonywe na International Consortium of Investigative Journalists ICIJ ikorera I Washngton DC imaze igihe ikorana n’ibinyamakuru 140 kuri ubu bucukumbuzi bunini bwayo ku isi.
Ubu bugenzuzi bakoze bwavuye mu nyandiko zavuye muri kompanyi 14 zitanga serivisi z’imari mu bihugu birimo British Virgin Islands Panama Belize Cyprus United Arab Emirates Singapore n’Ubuwisi, ibigo abo ba nyiri mitungo bakoresheje bigera ku bihumbi 95,000 mu kubagurira no kugenga imitungo yabo rwihishwa aho byinshi biri mu bucuruzi bwabo byerekanwa n’izo nyandiko ntabwo bigize ibyaha.
Fergus Shiel wo muri ICIJ yagize ati “Nta kibazo kirimo kugeza aha gusa byerekana ukuri ku buryo kompanyi zo mu mahanga zifasha abantu guhisha imari idasobanutse cyangwa guhunga imisoro , bakoresha izo konti zo hanze ibyo bigo byo hanze mu gukura imitungo ya miliyoni amagana mu bindi bihugu mu gukungahaza imiryango yabo birengagije abaturage babo.”
Aba bategetsi ntibigeze bagira ubushake bwo gutangaza ibibavugwa ho nkuko ikinyamamakuru BBC dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Pandora Papers zigizwe na ‘documents’ miliyoni 6.4, amafoto hafi miliyoni eshatu, emails zirenga miliyoni imwe n’inyandiko hafi ibihumbi magana atanu. Izo nyandiko zerekana uko abantu bakomeye ku isi – barimo abanyapolitiki barenga 330 bo mu bihugu 90 – bakoresha kompanyi bashinze mu mahanga mu guhisha imitungo yabo.
Alice Ingabire Rugira
Imana ishimwe. twabera, raporo isohotse nta Rwanda rurimo.
izo mbwebwe zabanyeshyari, abo baperezida bikoreye ka business bagatera imbere n
imiryango abandi batuye isi ntibabyungukiramo?