Sergey Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, wari utegerejwe muri Uganda, yamaze kuhagera aho azahagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Inkuru y’uruzinduko rwa Sergey Lavrov muri Afurika, yavuzwe mu cyumweru gishize aho byavuzwe ko agomba kugendera ibihugu binyuranye birimo n’ibyo mu karere gaherereyemo u Rwanda nka Uganda.
Yageze i Kampala muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 aho biteganyijwe ko aza guhura na Perezida Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022.
Sergey Lavrov ugiriye uruzinduko rwa mbere muri Uganda, azamara iminsi ibiri muri iki Gihugu aho aganira na Museveni ku mibanire y’Ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko Sergey Lavrov agenderera ibihugu birimo Congo Brazzaville na Ethiopia.
Uruzinduko rwe ruri mu myiteguro y’inama izahuza u Burusiya na Afurika izwi nka Russia-Africa Summit iteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka izabera Addis Ababa muri Ethiopia.
RWANDATRIBUNE.COM