Hashize imyaka isaga 28 abahoze mu kazu ka Habyarimana Juvenal bakoresha iturufu y’iraswa ry’indege ya Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bahawe akabyiniro k’”Imfubyi za Habyarimana” bakunze gushinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi guhanura Indege ya Perezida Habyarimana Juvenal ngo byatumye Abahutu nabo bihorera birara mu Batutsi ndetse kubwabo bakemeza ko ariyo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ariko bifatwa nk’ikinyoma n‘iturufu ya politiki byakunze gukoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda by’umwihariko abahoze mu Kazu ka MRND ndetse banagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Na nyuma yo gutsindwa intambara bagahungira mu bihugu by’amahanga aba bambari ba Muvoma bahise batangira kugerageza kwikuraho icyaha batangira kuzana ijambo “Double Genocide” mu rwego rwo kugerageza gupfobya iyo bari basize bakoreye Abatutsi .
Guhunga kwabo berekeza i Burayi niho bakomereje iyo gahunda yabo yo kugoreka amateka batangira kugirana umubano n’abacamanza b’iburayi uwamenyekanye cyane akaba ari umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière wabafashije gukora dosiye yuzuyemo amarangamutima n’ikinyoma bashinja bamwe mu bahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi guhanura indege ya Habyarimana .
Uyu nawe yabaye ikimenyetso nyacyo cy ’igikoresho cy’ubutabera kuko ibitekerezo bye byari bishingiye ku bantu bahoze mu kazu usibye ko atabuze kubikuramo amaramuko.
Mugihe hatangiye kubaho amaperereza mpuzamahanga atandukanye agamije kugaragaza ukuri kubarashe indege ya Habyarimana Juvenal, yaba abashakashatsi ku giti cyabo , amashirahamwe mpuzamahanga ibitangazamakuru , abanyamateka n’inzego z’ubutabera zitandukanye ukuri kwatangiye kujya ahagaragara .
Perezida Macro Yaciye Impaka !
Mu byukuri abategetsi b’Ubufaransa babanjirije Perezida Emmanuel Macro nabo aribo Francois Mitterand (ufatwa nka nyirabayazana), Jean Jacques Chirak , Francois Holland ,bakomeje kugendera mu mudiho w’abahoze mu kazu k’ubutegetsi bw’Ikinani, aho bakunze gutanga rugari ku bitekerezo by’abahoze mu kazu ka MRND dore ko n’ubusanzwe Ubufaransa bwari bufitanye umubano udasanzwe n’ubwo butegetsi. Aba ba perezida babanjirije Emmanuel Macro basaga naho bemeranya n’ibitekerezo by’abahezanguni ko FPR Inkotanyi ariyo yahanuye indege ariko abakurikiraniraga hafi politiki y’uRwanda n’Ubufaransa bakavuga ko impamvu Ubufaransa bwashyigikiraga ibyo binyoma ari uko bwari bufite ipfunwe ku kuba bwarafashije bikomeye ubutegetsi bwatsinzwe ndetse bugakora na Jenoside bityo bukanga ko bwagararara nabi ku ruhando mpuzamahanga bushinjwa gufasha ubutegetsi bw’Abajenosideri.
Ibi bifashe ubusa niko guhita babyegeka kuri FPR kugirango amakosa yabo ashyirwe ku bayobozi bakuru b’ingabo z’uRwanda banahoze mu buyobozi bakuru bwa FPR Inkotanyi.
Ku butegetsi bwa Emmanuel Macro siko byagenze kuko we mu gushaka kumenya ukuri yashizeho za Komisiyo zigamije gucukumbura ukuri ndetse nyuma yo gusuzuma ibyavuye mu iperereza asaba Abanyarwanda imbabazi ku ruhare rw’Ubufaransa mu byago byagwiririye u Rwanda mu mwaka 1994.
Twavuga ko muri make gushinja FPR guhanura indege y’Ikinani byari nk’igikangisho cya Politiki cyakorwaga n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda byumwihariko abahoze mu kazu ka MRND babifashijwemo n’Abafaransa . Abari ku isonga mukuzamura ibyo birego ni Agatha Kanziga n’abandi bantu bahoze ari abambari b’ingoma ya Habyarimana n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda basangiye ingengabitekerezo. (https://www.srikotamedical.com/) Ibi bakabikora bagamije gusiga icyasha ubutegetsi bwahiritse ingoma yabo mu rwego rwo gusibanganya uruhare rwabo no gucecekesha ubutegetsi bw’uRwanda ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Amerwe yasubijwe mu isaho!
Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari bamaze igihe bizeye ko bamwe mu bategetsi b’uRwanda bazajyanwa mu butabera bashingiye ku kinyoma bari baracuze bityo bakumva ko byari kubabera inzira nziza yo kugaruka ku butegetsi cyangwase kwikuraho icyasha kuri Jenoside bakoreye Abatutsi mu 1994.
Siko byagenze rero kuko nyuma y’imyaka myishi iki kibazo kigonganisha uRwanda n’Ubufaransa , muri Werurwe 2021 hasohotse Rapport Duclet yagaragaje neza uruhare rw’Ubufaransa mu gufasha ubutegetsi bwateguye ndetse bugashira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi .
Ukuri nyako n’uko muri Rapport Duclet yahawe perezida Emmanuel Macro yatanze ukuri ku butabera ndetse kunyomoza ikinyoma gikomeye cy’Akazu bituma na Perezida Emmanuel Macro asaba imbabazi Abanyarwanda ku ruhare rw’Ubufaransa mu gufasha ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda kuwa 27 Gicurasi 2021.
Ku rundi ruhande , hari icyemezo cy’ubutabera bw’Ubufaransa cyaje gishegesha abambari b’akazu ka MRND kuko kuwa 15 Gashyantare 2022 Ubufaransa bwafunze burundu Dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal nyuma gato ya “ Raport Trevic” umucamanza w’Umufaransa yambitse ubusa abambari b’Akazu k’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal
Urukiko Rusesa imanza mu Bufaransa rwahisemo gufunga burundu dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bw’imiryango y’abayiguyemo.
Umwanzuro w’Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa watangajwe ushimangira ibyari byemejwe n’Urukiko Rukuru rw’i Paris mu 2020 nyuma yo gusanga ibikubiye mu kirego bidahagije ku ikurikiranwa ry’abayobozi icyenda b’u Rwanda bashinjwaga uruhare mu ihanurwa ry’iyo ndege, kugira ngo dosiye ishyikirizwe urukiko. Iki kibazo cyagiye kiremerera dipolomasi hagati y’ibihugu byombi mu myaka isaga 20.
Umwanzuro w’Urukiko utesha agaciro iperereza ryari ryakozwe n’Umucamanza Jean-Louis Bruguière wari ubogamiye ku ruhande rw’abahoze mu kazu k’ubutegetsi bwa Habyarimana ryanavuyemo ishyirwaho ry’impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari muri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, bashinjwa ko aribo bahanuye iyo ndege.
Rwashimangiye ahubwo ko ibyatangajwe n’umucamanza Marc Trévidic, wagaragaje ko iperereza yakoze mu 2010 , ryerekanye ko Missile zarashe iyo ndege zari ziturutse muri Camp Kanombe yagenzurwaga n’Intagondwa z’Abahutu zateguye umugambi wa Jenoside zikanawushyira mu bikorwa.
Uyu mwanzuro w’urukiko washyize iherezo kuri dosiye yari imaze imyaka irenga 27 izonga umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ahubwo ukungukirwamo n’Abajenosideri.
Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, ni umwe mu batanze ubujurire hamwe n’imiryango y’abandi baguye muri iyi ndege.
Abarebereraga inyungu z’u Rwanda muri uru rubanza, Me Léon lef Forster na Bernard Maingain batangaje ko bafite icyizere ko uyu mwanzuro uza kuba imbarutso yo gutanga ubutabera buboneye ku basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Louis Bruguière ni we watangije iperereza yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Me Léon lef Forster na Bernard Maingain bavuze ko bihanganishije abo bantu bakurikiranywe hashingiwe ku bimenyetso byo kubasebya.
Muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trévidic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaranganya ry’ubutegetsi.
Dore uko Akazu ka MRND Kacuze uwo mugambi
Kuwa 6 Mata 1994 saa 20h30 Misile ebyiri zarashe indege ya Habyarimana Juvenal ziturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe bikozwe n’intagondwa z’Abahutu .
Iki cyari igikorwa cyateguwe neza nabahoze mu kazu k’Abashiru . bagaragiwe na Aghata Kanziga n’abavandimwe be hakiyongeraho kizigenza Col Theonest Bagosora wari ushinzwe kubishyira mu bikorwa ,n’ibindi bikomerezwa byari mu butegetsi icyo gihe.
Icyo bazizaga Habyarimana ngo n’uko yari yemeye gusinyana amasezera na FPR Inkotanyi mu rwego rwo kugabana ubutegetsi ikintu bo batakozwa.
Bamwe bari abayobozi b’Interahamwe abandi ari abasirikare bo mu rwego rwo hejuru ndetse muri bo niho hagaragara uwateguye iki gitero ku ndege ya Habyarimana.( Col Theonest Bagosora)
Ku rundi ruhande twakwibukiranya ko mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994 Col Bagosora wari umuyobozi mukuru w’ibiro bya Minisiteri y’Ingabo yashyizeho ndetse ayobora icyo bise “ Comiite de Crise” yari igizwe n’abasirikare bo mu rwego rwo hejuru.
Bucyeye bwaho abasirikare bashinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu ku mabwiriza yako gatsiko bateye urugo rwa Agatha Uwiringiyimana ahita yicwa mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994 muri icyo gitondo abasirikare 10 b’Ababirigi bari bashinzwe kumurindira umutekano barafashwe bajyanwa mu kigo cya Camp Kigali nabo baricwa.
Bagosora n’agatsiko ke bari batangiye kwikiza Abanyapoliti badahuje ibitekerezo n’Akazu.
Abisabwe na Agatha Kanziga Bagosora yateguye iyicwa ry’abantu bo ku rwego rwa mbere bagomba kwicwa. Abo ni : Joseph Kavaruganda, wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga , Frederic Nzamurambaho perezida w’ishyaka PSD na Minisitiri w’ubuhinzi , Landuard Ndasingwa wari Minisitiri w’umurimo akaba na Visi perezida w’ishyaka PL n’abandi benshi.
Ku munsi wakurikliyeho tariki ya 8 Mata 1994 Bagosora yayoboye inama yari yahuje amashyaka ya politiki abogamiye kuri MRND kugirango abatumirwa bakuru bakaba bari Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda bashyireho guverinoma y’agateganyo
Abagize iyi guverinoma barahiye kuwa 9 Mata 1994 uwo mwaka bayita Guverinoma y’Abatabazi
Ndetse benshi muri bo baje gukatirwa n’urukiko rwa TPIR kubera uruhare bagize muri Jenoside
Bivugwa ko icyo gihe ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwahise bufata indi ntera ari nako bakora icengezamatwara ry’ubuhezanguni .
Ubu butegetsi bwagerageje gusigiriza cyangwa guhisha ubwo bwicanyi bavuga ko abari kwicwa ari Inkotanyi n’ibyitso byazo ndetse ko ari abaturage bari kwirwanaho.
Bavugaga ko ari ubushamirane buri mu baturage ariko nyamara kwibasira Abatutsi mu buryo bwateguwe byarigaragazaga.
Ibyo bitekerezo bipfuye by’abahezanguni byafashwe nka wa muntu utwika inzu agashaka guhisha umwotsi.
Nyuma yo gutsindwa intambara basize bagoretse imbaga aba bahezanguni bahise batangira kugerageza kwikuraho icyaha batangira kuzana ijambo “Double Jenocide” mu rwego rwo kugerageza gupfobya iyo bari basize bakoreye Abatutsi mu kugerageza kwirwanaho.
Uru rusaku rwa “Double Genocide ntakindi rugamije usibye kuyobya no gupfobya ukuri ku mateka y’uRwanda bagamije kuzimangatanya uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kugirango iminsi yabo ikomeze kwicuma ari nako bagerageza gukwepa ubutabera .
Ibi bivuze ko iturufu yakoreshwaga n’abahakanyi kugirango ipfobye Jenoside yakorewe Abatutsi no kwikuraho uruhare rwabayigizemo uruhare yaje kuba amateka.
Biteye isoni ,ukuri kw’amateka n’ubutabera kurimo kugaragara ubu gutumye abahakanyi bakorwa n’isoni
Hategekimana Claude