Gahunda ivuguruye ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC igaragara amatariki amatora y’inzego z’ibanze yimuriweho, aho hatagize igihinduka tariki 28 Nyakanga 2021 uturere twose tw’igihugu tuzaba dufite komite nyobozi nshya .
Nkuko tubikesha inyandiko ya Kimisiyo y’Amatora yashyizweho umukono na Prof. Kalisa Mbanda uyiyobora kuwa 4 Gicurasi 2021, bigaragara ko amatora mu nzego z’ibanze azatangirira ku rwego rw’umudugudu hatorwa Komite nyobozi na Njyanama z’imidugudu kuwa 17 Nyakanga 2021 asonzwe kuwa 31 Nyakanga 2021 hatorwa Komite y’inama y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.
Mu nshamake, amatora ya Komite nyobozi na Njyanama z’imidugudu ateganijwe kuwa 17 Nyakanga 2021. Aya matora azakurikirwa n’amatora y’abagize njyanama z’utugari azaba ku munsi umwe , ibi bikorwa byose byo kuwa 17 Nyakanga bikazasozwa hatowe umujyanama umwe uhagararira akagari mu nama njyanama y’Umurenge.
Amatora y’abagze biro y’inama njyanama z’imirenge ateganijwe kuwa 26 Nyakanga 2021.
Kuwa 28 Nyakanga , hateganijwe amatora y’abagize biro y’inama njyanama z’uturere, kuri uwo munsi kandi nibwo hazatorwa Komite Nyobozi z’uturere twose tw’igihugu.
Kuva kuwa 29 Nyakanga kugeza 31 muri ukwo kwezi hazatorwa Komite nyobozi z’ibyiciro byihariye(Abagore, Urubyiruko n’abafite ubumuga ) ku rwego rw’igihugu.