Ububiligi busanzwe budahagaze neza mu mibanire myiza n’u Rwanda, umubano wabwo ukomeje kuba ingume ahanini bihereye ku rwitwazo rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi Kanama 2024, yatangiranye n’ipaji y’inkomyi mu mubano w’u Rwanda n’u Bubuligi nubwo wari usanzwe ucumbagira nyuma y’uko icyo gihugu cy’i Burayi, cyanze kwemera Vincent Karega u Rwanda rwari rwagennye nka Ambasaderi warwo i Bruxelles.
Igihe cyarageze akebo kajya iwa ‘mugarura’, M. Bert Versmessen wari uhagarariye u Bubuligi asoza ikivi cye ku wa 30 Nyakanga 2024 nyuma y’imyaka itatu muri uwo mwanya.
Jeune Afrique iherutse gutangaza ko u Rwanda na rwo rwanze kwemeza Ambasaderi mushya usimbura Versmessen u Bubuligi bwari bwatanze. Uwo mudipolomate mushya u Bubiligi bwamutanze tariki 11 Ukuboza 2023 ariko u Rwanda rwanga kumwemeza.
Tariki 18 Kamena 2024 u Bubiligi bumaze kubona ko u Rwanda rwanze kumwemeza, bwafashe umwanzuro wo gukuraho ubwo busabe. Bivuze ko ubu u Bubiligi nta Ambasaderi ubuhagarariye bufite i Kigali, na rwo ntawe rufite i Bruxelles nyuma y’umwaka urenga Dieudonné Sebashongore asoje ubutumwa bwe nka Ambasaderi.
Ibikorwa bya ambasade zombi birakomeza kuko abakozi bazo bagihari, icyakora ntibibuza ko umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda umwaka ushize yatangaje ko u Bubiligi bwanze Ambasaderi rwari rwatanze, bugendeye ku gitutu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe itabanye neza na rwo.
Muri Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yabwiye Jeune Afrique ko nta wundi Ambasaderi u Rwanda ruzohereza mu Bubiligi, nibutemera kwakira Karega.
Ati “Twabwiye ubuyobozi bw’u Bubiligi dushikamye, ko barimo bitwara uko bitwaye kubera ko RDC yabibasabye, ibindi byari inzitwazo. RDC ishobora gutuma u Bubiligi bwitwara nka yo kuko u Bubiligi bubyemera ariko ntibishoboka kuri twe. Iki kibazo rero twagifashe mu buryo bwitondewe, ntituzigera twoherezayo undi Ambasaderi utari Karega.”
Umwe mu bazi ibya dipolomasi waganiriye na IGIHE dukesha aya makuru, yavuze ko urufunguzo rw’umubano w’ibihugu byombi ruri mu maboko y’u Bubiligi, kuko ari bwo byahereyeho bwanga kwakira Vincent Karega nka ambasaderi warwo, ntibunatange impamvu.
Nubwo umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi utakunze kuba mubi cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyakunze kugira imyitwarire itishimirwa n’u Rwanda ahanini biturutse ku mateka yacyo mu bibazo u Rwanda rwahuye na byo ndetse n’uburyo kigishaka kwitwara nk’umukoloni mu bihugu bya Afurika cyahoze gikoloniza.
Kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere gusagamba, abasesenguzi bagaragaza ko bizasaba ubushake bwa politiki n’ubwubahane hagati y’impande zombi.
Si ubwa mbere ikibazo nk’iki cya dipolomasi kibaye kuko mu 2015 ubwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari wifashe nabi, u Rwanda rwanze kwemeza ambasaderi mushya w’icyo gihugu kugeza ubwo umubano wongeraga gusubukurwa ku bwa Perezida Emmanuel Macron.