Umubano w’igihugu cy’u Rwanda n’Ububirigi ugeze ku rwego rushimishije, aho byemejwe na Ambassaderi w’uBubiligi mu Rwanda Bert Vermessen, ubwo yishimiraga intambwe ibihugu byombi bimaze gutera mu gukorana mu bijyanye n’ubutabera, anashimangira ko iyo mikoranire izakomeza.
Amb. Versmessen, yavuze ibi mu gihe urukiko rwo mu Bubiligi rwiteguraga gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bagabo bombi bafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi muri Nzeri 2000, biturutse ku mpapuro zo kubashakisha zatanzwe n’u Rwanda, ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Bubiriligi buvuga ko bwari bwaratangiye kubakoraho iperereza.
Bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza interahamwe, kuba bari mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside.
Bashinjwa kandi ibyaha by’intambara hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi, ndetse kuri Twahirwa we hakiyongeraho n’icyo gufata abagore ku ngufu.
Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha uru rubanza kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, aho biteganyijwe ko ruzapfundikirwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2023.
Amb. Versmessen yagaragaje ko hari intambwe ishimishije asanga igihugu cye kimaze gutera mu gukorana n’u Rwanda, mu gutanga ubutabera ndetse anizeza ko ubu bufatanye buzakomeza.
Ati “Ubufatanye hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’u Bubiligi, ni inkingi ikomeye mu mubano wacu. Bigaragaza ubushake bw’uko ntawe ugomba kwidegembya nyamara yarishe amategeko mpuzamahanga, arengera ikiremwamuntu.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bugendera ku mategeko mpuzamahanga, arengera ikiremwa muntu, ndetse ko u Bubiligi bukurikirana uwakoze icyaha butitaye ku kureba aho cyakorewe.
Muri uru rubanza, biteganyijwe ko kandi hazumvwa abatangabuhamya ku ruhande rw’abavuga uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagera kuri 40 bazava mu Rwanda.
Uru rubaye urubanza rwa gatandatu u Bubiligi bugiye kuburanishamo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside, ibintu bishimangira intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira mu Mahanga.
Ububiligi ni cyo gihugu cya mbere hanze y’u Rwanda, cyahamije ibyaha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 2001, u Bubiligi bwaburanishije Sr Marie Kizito, Sr Gertlde, Vincent Ntezimana, na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20 y’igifungo. Mu 2005 bwaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 y’igifungo, ndetse na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12.
Mu 2007 hakatiwe Major Ntuyahaga Bernard ahabwa imyaka 20, mu 2009 Ephrem Nkezabera yakatiwe imyaka 30 naho 2019 bwaburanishije Fabien Neretse, akatirwa gufungwa imyaka 25.
Umutesi Jessic