Ibiza by’imyuzure biherutse kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gusiga inkuru mbi, aho kugeza habarwa abarenga 425 bitabye Imana, mu gihe ababuriwe irengera barenga ibihumbi bitanu.
Ni ibiza bidasanzwe byabaye mu gace ka Kalehe gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, byabaye mu cyumweru gishize tariki 04 Gicurasi 2023, bikoreka imbaga.
Ku ikubitira habanje gutangazwa ko byahitanye abantu 70 bahise bamenyekana, ariko uko iminsi yagiye ishira, imibare yakomeje kuzamura, kugeza kuri uyu wa Gatatu hakaba hatangazwaga ko ababuriye ubuzima muri ibi biza ari 425, bamaze kuboneka.
Gusa umubare uteye inkeke, ni uw’abantu baburiwe irengero, bivuze ko na bo bashobora kuba baritabye Imana, aho inzego z’ibanze zo muri kariya gace zatangaje ko abantu bagera mu 5500 bose baburiwe irengero.
Ibiza byabaye muri kariya gace, byari bikomeye cyane kuko hari nk’umudugudu wose witwa Nyamukubi, wose utakirangwamo inzu n’imwe kuko zasenywe n’ibi biza.
Ni ibiza byabaye mu bihe bimwe n’ibyabereye mu Rwanda byo byabaye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byo byahitanye abantu 131 biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba, ihana imbibi na kiriya Guhugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM