Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko umubare w’abanduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus mu gihugu waraye wiyongereyeho abarwayi batandatu bakagera kuri 60.
Iyi minisiteri ivuga ko abo batandatu bashya barimo bane baturutse i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, umwe waturutse muri Amerika ndetse n’undi watahuwe ko yahuye n’urwaye coronavirus mu Rwanda.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ku wa gatanu, yaburiye ko umubare w’abanduye “uzakomeza uzamuke kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi b’iyo ndwara kugira ngo bapimwe, ndetse abagaragayeho uburwayi bavurwe”.
Bwana Kagame yavuze ko ari bwo “buryo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye” no gutsinda iki cyorezo vuba.