Umubare w’abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza wamenyekanye aho wavuye ku bantu 37 bari bateganijwe kuza mu ndege ya mbere izaza ejo kuwa kabiri ukaba wagabanutse ukagera ku bantu bari munsi ya 10, nk’uko hari ababyemeza.
Impirimbanyi hamwe n’abimukira mu cyumweru gishize mu rukiko rukuru batsinzwe urubanza barezemo leta ngo ihagarike uyu mugambi.
Gusa ubu umubare w’abimukira ba mbere bagomba koherezwa i Kigali kuwa kabiri wagabanutse ukagera munsi ya 10.
Umwe mu bantu bo muri Minisiteri y’ubutegetsi yabwiye BBC ko ku bantu 37 bagombaga koherezwa kuwa kabiri, ibirego ku burenganzira bwa muntu byatumye uyu mubare ugabanuka cyane.
Mark Easton, umwanditsi wa BBC, avuga ko bishoboka ko uwo mubare ushobora “kumanuka ukagera kuri zeru” mbere y’uko indege ihaguruka.
Kugeza kuwa gatanu, abantu 130 bari bamaze guhabwa ubutumwa ko bagomba kuvanwa mu Bwongereza.
Iki gihugu kirashaka kujya cyohereza abimukira mu Rwanda kigamije guca intege abandi bahaza binyuranyije n’amategeko no kurwanya amatsinda akora ubucuruzi bwo kwambutsa abantu muri ubwo buryo.
Leta y’u Rwanda ivuga ko yemeye kwakira abo bimukira mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’abimukira cyakomeje kunanirana ku isi.
Ubujurire bw’umwanzuro w’urukiko bwo mu cyumweru gishize bwatanzwe n’impirimbanyi zirimo n’imiryango ya Care4Calais na Detention Action.
Urubanza rundi rurumvwa none kuwa mbere mu rukiko rukuru, nyuma y’uko undi muryango wita ku mpunzi, Asylum Aid, usabye guhagarika byihutiwa uku kohereza abantu mu Rwanda.
Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko rwiteguye kwakira no gutuza neza abo bimukira bazava mu Bwongereza.
Minisitiri w’ubutegetsi w’Ubwongereza Priti Patel avuga ko abinjira muri iki gihugu mu nzira zitemewe ari bo barebwa no koherezwa mu Rwanda.
Gusa abo bireba cyane ari abantu bakuru bari bonyine, abategetsi bashimangira ko imiryango yageze mu Bwongereza muri ubwo buryo itazatandukanywa.
Uwineza Adeline