Kubera imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Gicurasi igahitana abantu benshi mu ntara y’iburengerazuba, kugeza ubu imibare y’abahitanywe n’iyi mvura idasanzwe ikomeje kwiyongera, kuko kugeza ubu imaze kugera ku 120 mu gihe inzego z’umutekano n’abaturage bakomeje gushakisha, no gufasha abarokotse iki cyago.
Nyuma y’uko ibi bibazo bibaye muri iyi ntara y’iburengerazuba ndetse n’iy’amajyarugu, mu karere ka Rubavu kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi biracyakorwa, birimo gutwara abaturage basenyewe n’ibi biza ahateguwe kugira ngo bitabweho.
Abaturage bamwe berekejwe ahari inkambi y’impunzi ya kijote, abandi berekejwe ahari inzu mbera byombi zitandukanye, mu nsengero ndetse n’ahari amashuri.
Ibi bibazo kandi biri no mu karere ka Nyabihu kuko mu murenge wa Shyira nabo bakiri gushakisha abahitanywe n’iyi mvura yasize ikoze amabara muri iyi ntara.