Abasore n’inkumi barenga ibihumbi 3.325 nibo bamaze kwitabira ubutumire bwa Perezida Tshisekedi bwo kwinjira mu gisirikare, kugira ngo bajye kurwanyanya inyeshyamba za M23, zimaze igihe zihanganye n’ingabo za Leta muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubu butumire bwatanzwe n’umukuru w’igihugu Félix-Antoine Tshiskedi Tshilombo ubwo yahamagariraga urubyiruko kwihutira kwinjira mu gisirikare kugira ngo bahangane n’inyeshyamba za M23 zibarembeje.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa umukuru w’igihugu atanze ubu butumwa, abashiwe kubakira bahise batangaza ko bamaze kwakira abarenga ibihumbi bitatu ( 3 000) byose bakomotse muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mubashinzwe kwakira uru rubyiruko yagize Ati: “Muri Kivu y’Amajyaruguru, Beni, Butembo, Lubero, Kanyabayonga na Kayna, dufitemo urubyiruko 2.100. I Goma, hari 808. Muri Walikale, dufite 65, i Masisi dufite 352.
Ibi byose byatangajwe na Coloneli Ndakala Faustin umuyobozi ukuriye abinjiza uru rubyiruko mu gisirikare, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Uru rubyiruko nirwo ruri gutegurwa ngo rujye kurwanya inyeshyamba za M23 zimaze minsi zihanganye n’ingabo za Leta hamwe n’abaje gutera ingabo mubitugu FARDC.
Umuhoza Yves