Sibomana Jean Damascène wari umubitsi wa RNC mu kiswe intara ya Malawi y’itandukanyije n’umutwe wa RNC ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Abinyujije mu baruwa yanditse kuri uyu gatanu Tariki ya 12 werurwe 2021 Sibomana Jean Damascène atangira asaba u Rwanda n’Abanyarwanda imbabazi kubera umutego mutindi yaguyemo ubwo yashukwaga nabo yakekaga kuba incuti ze aribo uwitwa Shyaka n’undi bakunze kwita Mico doreko bose bari bahuriye mu kazi k’ubwarimu maze , bakamwinjiza mu bikorwa bya RNC bigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda n’Abanyarwanda.
Sibomana akomeza avuga ko y’itandukanyije n’abanzi b’uRwanda aho bava bakagera n’ibikorwa byabo byose bigamije guhungabanya umutekano mu Rwanda by’umwihariko RNC ya Kayumba Nyamwasa .
Yagize ati:” Kubera iyo mpamvu ndasaba uRwanda n’Abanyarwanda bose imbabazi kandi ndabamenyesha ko guhera none n’itandukanyije n’ibikorwa byose by’abanzi b’uRwanda by’umwihariko umutwe w’iterabwoba wa RNC.”
Sibomana yari umwe mu bayobozi ba RNC mu kiswe intara ya Malawi ngo akaba nta faranga rya RNC ryakoreshwaga cyangwa ngo rigire aho ryoherezwa atabishyizeho umukono .
Umutwe wa RNC ukomeje kugenda utakaza abayoboke hirya no hino kw’Isi aho nyuma y’imyaka 4 gusa wari umaze ushinzwe watakaje abayoboke benshi b’imena barimo abinkorokoro nka Dr Theogene Rudasinga, Gahima Gérard, Jonathan Musonera, Joseph Ngarambe n’abandi, maze nyuma y’umwaka umwe gusa yongera gutakaza abandi barimo Noble Marara, Kazigaba Andre ,Nsabimana Callixte Sankara n’abandi benshi.
Vuba aha kuva mu mwaka wa 2019 byabaye agatereranzamba kuko RNC ya Kayumba yarushijeho gutakarizwa ikizere n’abari barayiyobotse mu kiswe intara ya Canada, Ubufaransa, Amerika n’ahandi maze abitwa Rea Karegeya, Jean Paul Turayishimiye, Thabita gwiza , Benoît Umuhoza n’abandi benshi barayisezera abandi birukanwa nk’imbwebwe bajya gutangiza ayabo mashyaka.
Sibi gusa kuko umwaka ushize mu kiswe intara ya Uganda RNC yacitsemo ibice aho Pasteur Deo Nyirigira yashwanye na Kayumba amushinja kugambanira umuhungu we waburanye na Ben Rutabana Kayumba nawe agashinja Nyirigira kuba atakimwumvira.
Aba bose bakaba barashinjaga Kayumba Nyamwasa gutegekesha itugu , kwikubira imisanzu, kugambanira abandi no kurema akazu muri RNC kandi gashingiye ku muryango we cyane cyane muramu we Frank Ntwari.
Amakuru dukura ku mboni yacu mu gihugu cya Malawi ngo usibye no kuba Nsabimana Jean Damascène yari asanzwe ari umubitsi wa RNC muri Malawi y’itandukanyije na nayo, ngo n’ubusanzwe ibikorwa bya RNC muri iki gihugu byasaga n’ibidahari kubera gutakarizwa ikizere n’abayoboke bayo ndetse ngo na Guverinoma ya Malawi ikaba yarabahagurukiye.
Hategekimana Claude