Nyuma y’inkuru zakunze kugaragaza ko ruswa ibica bigacika mu bucamanza, Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwashyizeho itsinda ridasanzwe ryahawe inshingano zo kurwanya ruswa ikomeje kuzahaza uru rwego mu Rwanda.
Iri tsinda rigizwe n’abakozi bari basanzwe babarizwa mu nkiko zitandukanye zo mu gihugu rifite inshingano zo gutahura ruswa cyangwa imyitwarire idahwitse yerekeza kuriyo.
Iritsinda rishya rije kurwanya ruswa n’ibijyanye nayo mu nkiko zo mu Rwanda, rigizwe n’abantu 76 barimo abagore 30.
Iri tsinda ryahawe inshingano zo kugarura isura nziza y’urwego rw’ubutabera dore ko bamwe mu baturage bakemanga ubunyangamugayo bwa bamwe mu bakora muri uru rwego.
Nyamara Si ubwa mbere hashyizweho inzego zigenzura ruswa mu butabera ariko izagiyeho mbere ngo zananiwe gutanga umuti urambye w’iki kibazo,dore ko mu gihe kingana n’imyaka itandatu gusa abakozi 98 bo mu rwego rw’ubutabera barimo n’abacamanza bahawe ibihano birimo kwirukanwa cyangwa kwamburwa igice cy’umushahara.
Ibi kandi byagarutsweho n’umukuru w’urukiko rw’ubujurire, Bwana Francois Regis, wavuze ko abo bantu bahowe amakosa atandukanye . muri ayo makossa yagaragaje nko guhimba urubanza agamije gufungura umufungwa mbere y’igihe yakatiwe n’urukiko, guhindura icyemezo gifunga umuntu by’agateganyo akagihinduramo ikimufungura by’agateganyo.
Avuga kandi kubazize guhindura icyemezo mu rubanza rwasomwe mu ruhame, kugirana imishyikirano itemewe no kuguza amafaranga umuturage ngo akurikiranirwe urubanza mu rukiko.”Yongeraho ko aya atariyo makosa yonyine agomba kurwanywa hari n’ayandi menshi.
Nk’uko byavuzwe na Kaliwabo Charle usanzwe ari umucamanza mu rukiko rukuru agira ati”Ntitwari dukwiriye guhanirwa kwakira amafaranga ya Ruswa gusa ,ahubwo n’umucamanza w’umwambuzi ,ndetse n’umusinzi ,kubyara abana hanze ntutange indezo no kwiyandarika byose yari akwiriye kubihanirwa.”
Iritsinda ryitezweho guhindura byinshi murwego rw’ubucamanza nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye.
Umuhoza Yves