Buhanga Eco -Park ni ishyamba rya Cyimeza ryahoze ryitwa mu Gihondohondo ku bwa Burugumesitiri witwaga Nkikabahizi Donath ; rikaba riherereye mu kagari ka Bikara , umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , intara y’amajyaruguru. Ni ahantu nyaburanga hanafite amateka yihariye.
Ku ngoma ya Cyami , nta mwami n’umwe wimye ingoma atahanyuze uretse Kigeli Ndahindurwa. Ngo umwami yamaraga kwima ingoma agahekwa akazanwa mu bigabiro by’umwami mu kagari ka Bikara ,umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , ubu hazwi nka Nkotsi na Bikara.
Akimara kuhagezwa , Umwami yahabwaga imitsindo agakubitwa n’ibyuhagiro nyuma yo kwiyuhagira. Mu gihe yabaga ari kwiyuhagira abiru (Abanyamabanga b’Umwami) bose babaga bamutegerereje hafi y’ubwo bwiyuhagiriro twagereranya na “Douche” y’iki gihe.
Akimara gukubitwa ibyo byuhagiro no guhabwa imitsindo yagiraga ubutumwa ageze ku baturage n’abiru nyuma akongera guhekwa akajyanwa i N yanza kuyobora igihugu.
Buhanga Eco Park ifite amateka yihariye harimo : Ibigabiro by’Umwami ariyo marembo. Ni ibiti bibiri by’imivumu kandi by’inganzamarumbo byashibutseho ibindi bibiri ku mizi yabyo kandi nabyo by’inganzamarumbo biri nko mu metero 30.
Hari na none igiti kinini nacyo cy’inganzamarumbo kizwi nk’inyabutatu nyarwanda kirimo Ibyo Umuvumu , Igihondohondo n’Umusando bisobanuye Gahutu , Gatwa na Gatutsi . Kuba ubu bwoko bw’ibiti bitatu byakuze bisobekeranye ngo bisobanura igiti cy’inyabutatu y’abanyarwanda cy’ i Buhanga kwa Gihanga wahanze u Rwanda. Kuba ibyo biti byari bisobekeranye bisobanuye “Ubumwe bw’abanyarwanda” nta kibatandukanya.
Na none muri iri shyamba rya Nkotsi na Bikara , hari n’iriba ry’Umwami rifite amazi meza n’abaturage bakunda kubera ubwiza bwayo. Mbere ngo harimo urukiza rwo bamwe bita urukebano rwakoreshwaga n’uhanyuze wese ashaka kunywa amazi ariko ngo rwaje kumenwa , gusa n’uwarumennye ngo ntibyamuhiriye kuko yahise yitaba Imana nkuko umunyamakuru wa Rwandatribune yabibwiwe n’umusaza Hategekimana Joseph wahabyirukiye. Kugeza na n’ubu abaturage b’aka gace baracyakoresha amazi y’iri riba. Igitangaje ku bijyanye n’iri riba nuko igihe cy’imvura aya mazi aragabanuka mu gihe yiyongera igihe cy’impeshyi kugirango abaturage Bakanyarwanda batabura amazi.
Andi mateka Buhanga Eco Park yihariye nkuko umunyamakuru wa Rwandatribune yabibwiwe n’umusaza Hategekimana Joseph nuko ahagana mu 1987-1988 , uwari Burugumesitiri w’icyari Komini Nyakinama Nkikabahizi Donath yashatse gutunganya isoko y’iri riba mu buryo bw’umuganda.
Ntibyamuhiriye kuko yaje guterwa n’inzoka mu biro bye indi yurira igiti cy’ibendera. Nyuma y’icyumweru kimwe za nzoka zitaragenda , byabaye ngombwa ko habazwa abakuru bariho icyo gihe icyakorwa noneho Burugumesitiri Nkikabahizi Donath bamugira inama yo kuhabagira ikimasa kugira ngo za nzoka zigende. Ni nako byagenze ubwo zisubira muri iri shyamba ngo na n’ubu ziracyarimo.
Kuri ubu ishyamba rya Buhanga ryagizwe ahantu nyaburanga hinjiwe muri RDB nk’umutungo w’Ikigo gifite ubukerarugendo mu nshingano kuko hagizwe ishami rya Pariki y’ibirunga( Volcanoes Ntional Park Buhanga Eco-Park ).
Nubwo bimeze bityo abaturage baturiye iri shyamba bifuza ko hakubakwa amahoteli n’ibindi bikorwa remezo biherekeza iri shyamba,bityo imirimo ikaboneka nkuko byari mu mushinga w’uwitwa Ngarambe Vedaste wavumbuye iri shyamba akanaritunganya kugeza ubwo rigiriye mu maboko ya RDB,abaturage bakaba bahanze RDB amaso ko yazashyira mu bikorwa iyo mishinga.
IRASUBIZA Janvier.