Habiyaremye Jean Pierre Celestin wagaragaye mu mashusho aherutse gusakara ku mbuga nkoranyambaga ari gusa nk’utumvikana n’Abapolisi, yeguye ku mwanya w’Umudepite, aho avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Iyegura ry’iyi ntumwa ya rubanda, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, ndetse na we ubwe akaba yabyemereye itangazamakuru.
Yavuze ko yamaze kugeza ubwegure bwe ku bayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, aho avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, mu gihe hari hamaze iminsi hacicikana amashusho amugaragaza aterana amagambo n’abapolisi.
Aganira na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, Habiyaremye Jean Pierre Celestin yagize ati “Nyuma yo kubona ko ibintu bifashe indi ntera nanze gukomeza kuba intandaro y’impaka z’urudaca mpitamo kwegura.”
Amashusho agaragaza uyu Mudepite asa nk’uterana amagambo, yasakaye mu cyumweru gishize, gusa we akavuga ko ari ay’umwaka ushize mu kwezi kwa Gatatu, akaba amaze umwaka n’amezi icyenda.
Yeguye nyuma y’icyumweru kimwe undi Mudepite mu Nteko y’u Rwanda, Mbonimana Gamariel yeguye we bivugwa ko yeguye ku mpamvu z’ubusinzi ndetse akaba yaranagarutsweho na Perezida Paul Kagame ko uyu wari Intuma ya rubanda yafashwe na Polisi yasinze bamupima ibipimo by’umusemburo bikenda guturitsa igipimo.
RWANDATRIBUNE.COM