Mbonimana Gamariel wari umwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye kuri uyu mwanya, nyuma yuko Perezida Paul Kagame agarutse ku Mudepite umwe umaze igihe afatwa atwaye imodoka yasinze.
Ibaruwa yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, igaragaza ko Mbonimana Gamariel yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba kwegura ku bw’impamvu ze bwite.
Gusa biremezwa ko uyu Mudepite ari we wagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Claub Intwararumuri.
Yavuze ko hari umudepite wari waraye afashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze, ariko abapolisi bakamureka agakomeza akagenda.
Umukuru w’u Rwanda yanenze abayobozi ba Polisi y’u Rwanda, avuga ko batari bakwiye kurekura uyu mudepite bitwaje ubudahangarwa agenerwa n’amategeko.
Perezida Kagame yavuze ko Polisi yari ikwiye gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubanza kwambura ubudahangarwa uyu Mudepite wayo, ubundi akaryozwa ayo makosa amaze igihe akora kuko yafashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze ku nshuro ya gatandatu.
Mbonimana Gamariel yari asanzwe ari Umudepite uhagarariye Umutwe wa Politiki uharanira Ukwishyira ukizana wa PL (Parti Liberal).
RWANDATRIBUNE.COM
INZOGA ni mbi cyane iyo unyoye nyinshi.Hali n’abo zica.Nubwo amadini menshi yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha,siko bible ivuga.Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Muzi ko na Yezu yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko amadini amwe abeshya.Vino yose ibamo Alcool.Imana itubuza gusinda,ndetse 1 Abakorinto 6:9,10 hakavuga ko “abasinzi”,abajura,etc.. batazaba mu bwami bw’imana.
Ubusinzi , Ubwicanyi nibindi byaha ni ibintu bibi! Ariko kdi muri société harubwo dufunga uwiba inkoko tugasiga ucinja ibimasa, ibyo nabyo narabibonye, ngo ni ibyubu!