Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant-Général Christian Tshiwewe yavuye i Kinshasa yerecyeza mu Mujyi wa Goma gusaba abahanganye na M23 kongera ikibatsi mu mirwanire.
Lieutenant-Général Christian Tshiwewe yagiye i Goma kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023 yakirwa n’imbaga y’abasirikare uruhuri.
Yanagiranye ibiganiro n’aba akuriye, abasaba kongera imbaraga mu rugamba barimo n’umutwe wa M23 ukomeje kubarusha imbaraga mu mirwanire.
Umwe mu bahanga mu bya gisirikare bavuze kuri uyu uruzinduko rwa Lieutenant-Général Christian Tshiwewe mu mujyi wa Goma, yagize ati “Uko byagenda kose yanarebye uko ibikorwa bya gisirikare biri kugenda.”
Umutwe wa M23 uhanganye na FARDC, na wo wagize icyo uvuga kuri uru ruzinduko rw’umugaba mukuru w’iki gisirikare banaganye, uvuga ko nubwo yaje ariko ntacyo yakora.
Lieutenant-Général Christian Tshiwewe asuye abasirikare mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gukubita incuro abasirikare ba FARDC ndetse n’imitwe iri kuyifasha.
Uyu mutwe wagaragaje imbunda nyinshi wafashe nyuma yo kwamurura abasirikare ba FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR n’abacanshuro binjijwe muri uru rugamba bari gufasha FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM
Apuuuu. Unarebye uriya si umusirikare!