Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera abasirikare, bahabwa amapeti guhera ku bari bafite irya Brigadier General bagizwe Major General.
Izi mpinduka mu kuzamura mu ntera aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda, zatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.
RDF itangaza ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba General Major, naho 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwa ba Brigadier General.
Abagera kuri 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu Ntera bahabwa ipeti rya Colonel mu gihe abandi 98 bari bafite ipeti rya Major nabo bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Iri tangazo kandi rikomeza rigaragaza ko abasirikare 295 nabo bazamuwe mu ntera bakurwa ku ipeti rya Captain bahabwa irya Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.
Izi mpinduka zigomba guhita zikurikuzwa, zasize abasirikare bato bagera kuri 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant.