Umupfumu akaba n’impuguke ku buzima bushingiyen ku muco, Rutangarwamaboko avuga ko ibibera muri Miss Rwanda yabiraguye kuva nakera aho yemeza ko Miss Rwanda ari irererero ry’indaya.
Ibi Rutangarwamaboko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi TV, agaruka ku makuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Rutangarwamaboko , avuga ku itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid biramutse ari nabyo ntawe ukwiye kumunegura,ari naho yahereye avuga ko abamuseka nabo ejo byaza bikababaho. Yagize ati”Umugabo mbwa aseka imbohe”.
Umupfumu Rutangarwamaboko wakunze kunenga abategura amarushanwa y’ubwiza . yagarutse kubakobwa bitabira Miss Rwanda, agaragaza ko kubera ko baba bakiri bato bashukwa n’ubutunzi buba bubateretse imbere bityo kuba bashukwa n’abashaka kubinjiza mu busambanyi bikaba byakoroha.
Yagize ati” Akariho karavugwa kandi nta nduru ivugirwa ubusa ku musozi, gufata umwana ukirangiza amashuri yisumbuye ukamwereka imodoka. Ubwo se utekereza ko uwo mwana azamenya agaciro kayo gute?”
Rutangarwamaboko aherutse nanone kunenga abateguye iriushanwa ry’abagabo rizwi nka Mister Rwanda, aho yavuze ko atari ibyirwanda kubona umusore wakarwaniye igihugu atari uwo kwirirwa kora ibyo yise kwimaringa imbere y’abantu[Kwiyerekana] ibyo agereranya no kubafatirana bitewe n’ubukene bafite bagakoreshwa ibidakorwa.
Yagize ati” U Rwanda si urwo Kugwiza Inkorabusa! Nimusigeho gufatirana utwana tw’udusore dushonje aho kutwigisha umurimo wadukiza inzara ukadushora mu kwimaringa ngo ejo tuzasarura ubukungu, witwaje u Rwanda! Njye Imandwa Nkuru y’u Rwanda kandi nkaba Umupfumu Mukuru mu Bicumbi ndareba mu Ndagu ngasanga ari ubukunguzi gusa”
Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back Up yatawe muri yombi kuwa 25 Mata 2022, aho akurikirwanweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.