Umugabo waburanishijwe mu rubanza rw’ikirego kihutirwa n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge, ukurikiranyweho kwica mugenzi we nyuma yo kuva kumutahiriza inkwi, yasabiwe gufungwa burundu.
Uyu mugabo wa waburanishijwe kuri uyu wa 09 Mutarama 2023, akurikiranyweho kwica mugenzi we amukubise umukoropesho muri nyiramivumbi bikamuviramo urupfu.
Uregwa nyakwigendera Ntamakemwa Jean Baptiste yamutumye inkwi zo gucana arazimuzanira amwishyuza amafaranga magana inani y’u Rwanda (800F) baterana amagambo, ahita ajya gushaka igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho arakizana akimukubita mu musaya (muri nyiramivumbi) nyakwigendera ahita yikubita hasi ata ubwenge bimuviramo urupfu.
Uregwa yemera icyaha akurikiranweho cy’ubwicanyi akanagisabira imbabazi mu nzego zose yabarijwemo n’imbere y’urukiko akaba yaburanye yemera icyaha. Urubanza ruzasomwa ku ya 17/01/2023.
Icyo cyaha cy’ubwicanyi nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RWANDATRIBUNE.COM