Umugore w’Umupasiteri mu gihugu cya Ghana yahishuye uko umugabo we usanzawe ari Pasitoro akaniyita umuhanuzi amaze kuryamana n’abagore bose basengera mu rusengero rwe ababeshya ko arimo kubagezaho ugushaka kw’Imana.
Uyu mugore utigeze atangazwa amazina ubwo yaganiraga na Televiziyo ya TV3 ikorera mu gihugu cya Ghana yavuze ko , ubusanzwe umugabo we ari umupasitero ukora umurimo we neza, ndetse ngo niyo ari mu rusengero akora ibitangaza bimuhesha kuba ikimenyabose mu gihugu cya Ghana no hanze yacyo.
Cyakora avuga ko aherutse gutungurwa ubwo yafarebaga muri Telefoni y’umugabo we, agasanga harimo ubutumwa bw’umugore wibutsaga umugabo we ibihe byiza bagiye bagirana.
Uyu mugore avuga ko , yaje kumenya amakuru ko umugabo we asanzwe asambanira n’abandi bagore mu biro bye by’akazi, ndetse anavuga ko abo bagore bose bagiye basambana n’umugabo we ari benshi ku buryo hafi ya buri mugore wese usengera mu rusengero rwabo baryamanye.
Uyu mugore asoza ubuhamya bwe avuga ko ubwo yamenyaga amakuru y’uko umugabo we amuca inyuma ku bagore bo mu itorero rye, yamubajije , maze umugabo we usanzwe yiyita umuhanuzi akamusubiza ati:”Ibya Kayizari mu birekere Kayizari “