Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umugabo w’imyaka 48 yishwe na Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uzamuka ugera kuri 23.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima, rigira riti “Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 48 witabye Imana i Kigali.”
Kuri uyu wa Kane kandi usibye uwitabye Imana, hagaragaye abantu 19 banduye mu bipimo 2097 byafashwe. Abantu bamaze kwandura mu gihugu ni 4653 mu gihe abakize bo ari 2817 barimo 28 bakize kuri uyu munsi. Abakirwaye bo ni 1813.
Tariki ya 30 Gicurasi 2020 nibwo mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wahitanywe n’iki cyorezo mu gihe uwanduye we yagaragaye ku wa 14 Werurwe.
Muri iyi minsi serivisi nyinshi zari zarafunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ziri gufungurwa, gusa Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
Ntirandekura Dorcas