Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yatangaje ko asezeye mu ngabo nyuma y’imyaka 28 ari umusirikare .
Ibi Lt Gen Muhoozi Kainerugaba abitangaje mu gihe yari amaze iminsi aca amarenga ko yifuza kwinjira muri Politiki ishobora kumufasha gukabya inzozi yarose kuva kera zo kuzasimbura se ku butegetsi mu bikubiye mu mushinja wiswe “Muhoozi Project”
Mu butumwa buboneka ku rubuga rwe rwa Twitter Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati: ” Mu myaka 28 maze mu gisirikare cya Uganda Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi, nicyo gihe ntangaze ko nsezeye mu gisirikare “.
Mu minsi ishize kandi Kainerugaba yakoresheje Twitter yerekana ko afite uruhare runini mu kunga ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda, nyuma yo gusura Perezida Paul Kagame .
Mu gihe cya vuba aherutse gusura perezida wa Kenya, uw’u Rwanda, ndetse yakiriye abahagarariye ibihugu bimwe muri Uganda.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibyo atangaza n’ibyo akora muri iki gihe cya vuba byerekana ko yaba afite inyota yo kwinjira muri politiki, iganisha ku gusimbura se ku butegetsi.
Uruhare rwa Perezida Museveni mu gusezera mu gisirikare k’umuhungu we
Mu gihugu cya Uganda hashize igihe kinini havugwa umushinga witiriwe Muhoozi, bivugwa ko wateguwe na Perezida Museveni ugamije kuzasigira ubutegetsi umuhungu we w’Imfura Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Gusa ibimaze igihe bitangazwa na Gen Muhoozi Kainerugaba byongeye kugarura impaka za ‘Muhoozi Project’ muri bamwe mu baturage ba Uganda n’abanyapolitiki cyane cyane abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka NRM riri ku butegetsi. Aho banavugwa ko impamvu Muhoozi yashyizwe imbere mu gukemura ibibazo byari hagati y’u Rwanda na Uganda bwari uburyo bwo kumwongerera igikundiro kizamufasha kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo mu mwaka 2026.
Ko asa nkuwivumbuye kuri se na systeme ye yo kurwanya u Rwanda?
Ikiricyo nta makuru yukuri twamenya.
Speculations gusa.