Abayoboke b’Impuzamashyaka ya “Union Sacree” igizwe n’amashyaka ashyigikiye ko Perezida Tshisekedi aguma k’ubutegetsi ,bakomeje kunoza umugambi wo kuburizamo amatora y’umukuru w’igihugu muri DRC ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2023 .
Marie Josée Ifoku umuyobozi w’ishyaka AENC(l’Alliance des Elites pour un Nouveau Congo) yatanze icyifuzo cy’uko amatora y’umukuru w’igihugu yasubikwa, maze Perezida Tshisekdi akongererwa indi manda y’inzibacyuho igomba kumara imyaka ibiri.
Ni amagambo yatangaje kuwa 21 Werurwe 2023 ubwo yagiraga ikiganiro n’itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa ,aho yemeje ko amatora y’Umukuru w’igihugu muri DRC agomba kwimurwa agashyirwa mu mwaka 2025, bitewe n’uko hari ibibazo by’inshi byugarije DRC bigomba kubanza gukemuka harimo n’icy’umutekano .
Marie Josée Ifoku akomeza avuga ko muri iyo nzibacyuho y’ imyaka ibiri, ubutegetsi bwa Felix Tshisekdi buzaba buhugiye muri gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC no kurangiza burundu ikibazo cya M23 mu cyo yise”Congo Nouveau’’ bisobanuye “Congo nshya” mu Kinyarwanda.
Ati:’’ Mwifuza ko Perezida Tshisekedi ava k’ ubutegetsi kuwa 4 Mutarama 2024 uko byagenda kose? Binyuze mu matora se ,ariko se mubona ibyo bishoboka? Ninde wamusimbura muri ibi bihe? Hagomba kubaho indi nzibacyuho y’imyaka ibiri kandi ntawundi wabishobora atari Tshisekedi.”
Yongeyeho ho ko abari mu nzego zose za Politiki ya DRC, mu madini,sosiyete sivile,urubyiruko bagomba gushyigikira uwo mushyinga kugirango Perezida Felix Tshisekedi abashe kugarura ituze mu burasirazuba bwa DRC no gukemura ikibazo cya M23 k’uburyo bwa burundu .
Marie Josée Ifoku, niwe mutegarugori rukumbi watanze kandidatire yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu muri DRC mu mpera z’uyu mwaka , ariko benshi bakemeza ko hashingiwe ku magambo amaze igihe ashyira hanze, ari umwe mu bari unyuma ya Perezida Tshisekedi dore ko banahuriye mu ihuriro rimwe rizwi nka”Union Sacree”
Amakuru dukesha umwe mu banyapolitiki bo muri DRC utuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z’umutekano we, avuga ako abagize “Union Sacree” bamaze gucura umugambi wo kuburizamo amatora bitwaje kubanza gukemura ikibazo cya M23 no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Aba, bifuza ko Perezida Tshisekedi yakomeza kuyobora DRC muri manda y’inzibacyuho bagomba kubanza kumvikanaho dore benshi m bagize iyi mpuzamashyaka ari bo bihariye imyanya myinshi mu butegetsi bw’iki gihugu.