Kuri uyu wa gatatu taliki ya 08/09 2021 PAC ariyo Komisiyo y’Inteko Ishingamategeko Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta yasabye ibisobanuro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire RHA cyakodesheje urukiko rw’ikirenga inzu ya miliyoni zisaga 117 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire cyemera ko cyakodeshereje Urukiko rw’Ikirenga inzu ya 117,261,000 z’amafaranga y’u Rwanda akanama gashinzwe amasoko nta ruhare kabigizemo.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Nshimyumuremyi Felix, yemera ko ubwo hatangwaga isoko, habuzemo ushinzwe amategeko n’akanama gashinzwe amasoko ntikabigiramo uruhare.
Yemeza ko ikibazo cyabayeho ari uko mu itangwa ry’isoko, hari ababuzemo kandi baragombaga kugira uruhare mu gutanga iryo soko.
Ahamya ko ubugenzacyaha bwinjiye muri iki kibazo cyane ko ngo hari bamwe batangiye kubazwa.
RHA isobanura ko ubuso bwose bwishyuwe bwari bujyanye n’aho abakozi bagombaga gukorera.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RHA, Nsanzineza Noel, na we ashimangira ko amakosa yakozwe n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Twavuga ko ari amakosa y’ubuyobozi kuko ni bwo butanga umurongo kugira ngo habeho kumvikana n’abakodesha”.