Benjamin Rutabana uzwi ku izina rya Ben Rutabana yari umuhanzi wanditse izina rikomeye mu Rwanda, ariko aza guhunga igihugu .
Yerura ko yinjiye muri Politiki ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Rwanda aho yanatorewe kuba umwe mu bayobozi b’ishyaka RNC rirwanya Leta. ubu akaba muri RNC anashinzwe ibikorwa byo kongerera ubushobozi uyu mutwe
Kwinjira muri RNC ku mugaragaro byamenyekanye ubwo hatangwaga itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rya RNC ryerekana ko mu matora yabaye kuwa 25 Gicurasi 2014, Ben Rutabana yatorewe kuba Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburezi n’umuco.
Kuri ubu rero umuryango wa Benjamin Rutabana ubarizwa mu Mutwe wa RNC, ukaba uri mu rungabangabo rwo kubura uyu mugabo kuva mu kwezi gushize ubwo yajyaga mu bikorwa by’uwo mutwe muri Uganda, ugashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bawo kuba inyuma y’ibura rye.
Ni nyuma y’umwiryane n’inkundura yo kumaranira ubutegetsi bimaze iminsi muri uyu mutwe wa RNC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza ubwo bamwe mu bawugize bamaze igihe bishishanya, bikanga ngo bashobora no kuvutsanya ubuzima.
Ibaruwa ivuga ku ibura rye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga Rwandatribune.com ifitiye kopi igaragaza ko yanditswe n’Umuryango waBen Rutabana yo ku wa 2 Ukwakira 2019, igenewe Umuhuzabikorwa wa RNC, Jérôme Nayigiziki. Iriho amazina y’abayanditse aribo Tabitha Mugenzi, William Mugenzi, Jason Muhayimana, Simeon Ndwaniye, Vidah Ndwaniye, Louis Rugambage, Diane Rutabana, Emérance Sikubwabo na Max Sikubwabo.
Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Akaba yarabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.
Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.
Iyo baruwa ikomeza iti “Nyamara ku mpamvu zitamenyekanye, Rutabana ntabwo yigeze afata indege, binatandukanye n’uko asanzwe abigenza, ntiyavugishije umugore we ngo amumenyeshe ugutinda uko ari ko kose cyangwa niba hari gahunda yahindutse, ndetse inshuro telefoni ye yahamagawe ntiyitabwa.”
“Ku wa 19 Nzeri, umunsi Rutabana yari ategerejwe mu Bubiligi, umugore we yakiriye amakuru ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi ba RUD Urunana biturutse ku kagambane ka Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Rachidi Sande Mugisha na Frank Ntwali. Iri fungwa ryahuriranye n’uko Frank Ntwari na Capt Nshimiyimana Cassien alias Gavana Komanda wa CRAP(RUD URUNANA SPECIAL FORCE)bari bamaze iminsi hafi mirongo itatu(30days) muri Hotel SERENA i Kampala,kandi buri munsi urwego rwa CMI ntirwasibagakubonana n’ababagabo kuri SERENA HOTEL.
Uyu Frank Ntwali ni muramu wa Kayumba akaba ashinzwe Ubukangurambaga muri RNC, benshi mu barwanashyaka ba RNC bamwita akaboko k’iburyo ka Kayumba Nyamwasa n’umwe mu bagize uwo mutwe bafite imikoranire ihambanye n’ubuyobozi bwa Uganda, bigatuma imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera muri icyo gihugu nta nkomyi.
RNC yashyizwe mu majwi ku ibura rya Rutabana kuko ngo hagati ya tariki 28 Nzeri n’iya 1 Ukwakira, habaye ibiganiro hagati y’umuryango wa Rutabana n’abagize ubuyobozi bwa RNC, barimo Umuhuzabikorwa wungirije, Kayumba Nyamwasa; ushinzwe dipolomasi Charlotte Mukankusi; Ushinzwe Ubushakashatsi Jean-Paul Turayishimye n’abanyamuryango barimo Théogène Rutayomba na Rugema Kayumba.
Iyo baruwa yakomeje iti “Rutayomba na Rugema bageze aho bizeza gukora ibishoboka byose bagahuza kuri telefoni Rutabana n’umugore we bitarenze ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019. Iki ni ikindi kimenyetso ko RNC cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bazi aho Rutabana afungiwe.”
Ukunyurana kw’amakuru yagiye atangwa n’abayobozi ba RNC bavugwa muri iyi baruwa, kwatumye umuryango we urushaho kumva ko abayobozi ba RNC bazi aho Rutabana yaba aherereye.
Umuryango wa Rutabana uvuga ko yari akiri Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC, kandi yari yabwiye umugore we n’abandi bayobozi ba RNC ku bijyanye n’ubutumwa bwe muri Uganda mbere yo kugenda ku wa 4 Nzeri 2019 anamubwira ko isaha n’isaha Kayumba Nyamwasa ashobora kumwivugana.
Guhindukwa na RNC ngo byaba byaravuye ku bwumvikane buke amaze iminsi afitanye na Kayumba Nyamwasa na Maj Ntilikina Faustin ushinzwe ibikorwa bya gisilikare muri P5.
Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke,arindiwe umutekano n’Abasilikare ba Col. Kaka Bagyenda ukurikiye Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO)na Gen Bgd Abel Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi rwa CMI.
Ibi bije bikurikiye“Ubwoba Ben Rutabana yari amaranye iminsi bwashimangiwe n’iterabwoba yashyizweho n’abandi bayobozi ba RNC ko ashobora gufatwa niyongera kugera muri Uganda.
Amakuru aturuka muri RNC avuga ko Ntwali Frank yahise yihutira kujya mu cyerekezo kimwe na Rutabana, bagenda mu gihe kimwe cyangwa se nyuma ye gato,nyuma Ben Rutabana yahise aburirwa irengero.
Ku bw’izo mpamvu kimwe n’izindi nyinshi, ngo kubera igihe gishize batazi irengero rya Rutabana no kuba Frank Ntwali yarakomeje kwijundika Rutabana mbere y’uko abura, umuryango ngo usaba RNC gusubiza Rutabana mu muryango we mu Bubiligi.
Guhera muri 1996 Ben Rutabana akaba ari umwe mu bantu batigeze bishimira ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma yaho bwafatiye igihugu. Ibi bikazarushaho gutera urundi rujijo mu bugambanyi bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC bakorera abayoboke bayo ndetse na bamwe mu bagize amashyaka afatanije nayo mu cyo bise P5.
Ben Rutabana yavutse 1972, avukira mu Bisesero ho mu Karere ka Rutsiro,Intara y’iBurengerazuba yinjiye mu ngabo za RPA muri 1992 aba n’umushyushyarugamba muri RPA,nyuma aza guhungira mu gihugu cy’uBubiligi.
Aho yagiye kwifatanya n’abarwanya Leta y’uRwanda akaba yari afite ijambo rikomeye mu bikorwa by’ubukangurambaga no gukusanya inkunga muri RNC, yitwaje igitsure cya muramu we Nyakwigendera Rwigara Assinapol,akaba kandi ari Nyirarume wa Dianne Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda,Ben Rutabana kandi akaba yaranashinze Ikigega kinyuzwamo imisanzu yo kurwanya Leta y’uRwanda cyitwa UMURAGE WA RWIGARA.
Mu batungwa agatoki kugeza ubu banyuzamo amafranaga menshi havugwamo umucuruzi Ayabatwa Tribert na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Ferisiyani uhigishwa uruhindu n’urukiko rw ICTR.
Mwizerwa Ally