Umugore w’imyaka 39 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yakatiwe gufungwa burundu ahamijwe ibyaha birimo kwica umwana we abigambiriye kubera kumugaburira indyo ituzuye.
Uyu mugore wo muri Leta ya Florida muri USA, yitwa Sheila O’Leary akaba yaraburanishijwe n’Urukiko rwo muri iyi Leta ya Florida.
Sheila O’Leary yahamijwe ibyaha birimo kwica umwana abigambiriye, guhohotera umwana no kutamwitaho, aho yagaburiye uwo mwana we imboga n’imbuto gusa, bikaza gutuma yitaba Imana ku mezi 18 azize imirire mibi.
Ubushinjacyaha bwo muri iyi Leta bwavuze ko umwana witwaga Ezra, yapfuye azize imirire mibi yo ku rwego rukabije kuko yapfuye afite ibiro 7 mu gihe yari afite umwaka n’igice.
Uyu mugore ndetse n’umugabo we, biyemerera ko abana babo babagaburira imboga n’imbuto gusa ariko ko nyakwigendera we yanonkaga.
Iperereza ryakozwe kandi, ryagaragaje ko abandi bana batatu bo muri uyu muryango, na bo basanganywe ibibazo by’imirire mibi.
Umwana witabye Imana muri 2019, ni we watumye hamenyekana iki kibazo, bituma abandi bana b’uyu muryango bashakirwa uburyo bitabwaho kugira ngo bavurwe ibibazo by’imirire mibi.
RWANDATRIBUNE.COM