Mu gihugu cya Nigeria havuzwe inkuru y’umukobwa witwa“Ebere” ukora umwuga w’uburaya warumye izuru umuvandimwe we bavukana amuziza ko yamutwariye umugabo wari uje kumugura.
Polisi yo muri Nigeria yafunze “Ebere” imuziza kuruma izuru murumuna we Ifeoma nyuma y’intambara ikomeye barwanye bapfa umugabo wari uje kumugura ngo amusambanye yagera mu rugo akikundira uyu muto.
Ibi byabereye mu mujyi wa Lagos usanzwe uzwiho kuberamo uburaya cyane ndetse ukunze kuvugwamo intambara zihuza indaya zipfa abagabo.
Ikinyamakuru edojandon.com kivuga ko Ebere w’imyaka 26 yahamagaye uyu muvandimwe we wabaga mu cyaro ngo aze babane mu mujyi bafatanye gushaka amafaranga.
Uyu mukobwa wari uje ari mushya kandi ari mwiza,yatwaye umutima abakiriya bakundaga kuza kugura mukuru we bituma atangira kubura isoko.
Iki gihombo kidasanzwe cya Ebere cyatangiye kumukora mu bwonko niko gutangira kugirira ishyari uyu murumuna we wari utangiye kumurusha igikundiro.
Ku munsi barwaniyeho,umukiriya yaraje yirukana Ebere ahitamo Ifeoma hanyuma bakora imibonano mpuzabitsina.
Birangiye Ebere wari mu bushomeri yasabye uyu murumuna we ibihumbi 10 by’ama Naira asanzwe ariyo mafaranga acibwa umugabo mu gutera akabariro ku ituru imwe.
Uyu mukobwa yimye mukuru we amafaranga yari amusabye bibyara intambara ikomeye yatumye uyu Ebere amuruma izuru ahitira kwa muganga.
Ebere yahise atabwa muri yombi ndetse ahamwa n’icyaha cyo guhohotera murumuna we acibwa ibihumbi 50 by’ama Naira.