Umunyamerika witwa Brittany McClure w’imyaka 30, yatawe muri yombi azira gusambana n’imbwa yarangiza akavuga ko ari umuhungu mwiza.
Uyu mugore yafunzwe mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa amashusho y’umutekano ari gusambana n’imbwa yise umuhungu mwiza bari muri icyo gikorwa cy’urukozasoni.
Igitangaje kurusha ibindi nuko ayo mashusho yatanzwe n’umusore ukundana n’uyu mugore kubera uburakari.
Madamu Brittany McClure yatawe muri yombi azira gusambana n’imbwa yitwa Max,nkuko Fox 2 Detroit ibitangaza.
Umukunzi w’uyu mugore yabonye aya mashusho ubwo yasuzumaga ayafashwe na kamera z’umutekano yari yashyize mu cyumba cyo kuraramo cy’inzu babanagamo.
Polisi yavuze ko uyu mugabo ariwe wabahaye amashusho y’iminota itandatu,ababwira ko ateye agahinda.
Fox 2 yavuze ko umugenzacyaha Philip Collop yababwiye ko uyu mugore yaryamye mu cyumba hanyuma ahamagara iyi mbwa barasambana.
Nyuma ngo yaje kumvikana avuga ati ’umuhungu mwiza’.
Umwe mu bapolisi yavuze ko mu myaka 20 amaze mu kazi atigeze abona ikintu giteye agahinda nk’icyo.
Uyu mugore we yabwiye Polisi ko iyo ari inshuro ya mbere asambanye n’inyamaswa ndetse yahanishijwe kutazongera kubana n’inyamaswa ndetse acibwa ihazabu y’ibihumbi 10 by’amadolari.