Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeza ko umuhanda Goma –Rutchuru wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’iminsi igera kuri itanu wari ufunzwe kubera imirwano imaze iminsi iri hagati ya FARDC n’Inyashyamaba za M23.
Iri tangazo rya FARDC rigira riti ‘’FARDC yafunguye umuhanda Goma -Rutshuru kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi. Aka ni agace ka kibumba – Rugari kari katakibonekamo urujya n’uruza kubera imirwano imaze iminsi ihabera.
Nk’uko Lt col Ndijike Kaiko Guilloume yabisobanuye mu butumwa yagejeje kubari bamukurikiye yemeje ko umuhanda Goma – Rtchuru wabaye nyabagendwa ntakibazo kirimo.
Gen Ekenge yagize Ati:” Murabona umuhanda wa Goma-Rutchuru wari umaze iminsi hagati y’ine n’itanu ufunzwe, kubera umwanzi waturutse mu Rwanda wagabye ibitero ku birrindiro byacu, ibi byahagaritse urujya n’uruza kubakoreshaga uyu muhanda, cyakora, uyu munsi ingabo za DRC zawufunguye.
Kugeza ubu uyu muhanda uri kugaragaramo abasirikare ba DRC bafite imbunda ntoya,n’iziremereye ndetse n’ibifaru.
Iyi mirwano yo muri Kibumba yatangiye mu rukerera rwo kuwa 23 Gicurasi 2022, ibi Col Ndjike yabigarutseho ubwo yasobanuraga ku nshuro ya mbere ibyi mirwano bamazemo iminsi n’Umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Rutchuru.
Uwineza Adeline