Nyuma y’aho umuhanda Karongi-Nyamasheke wari wafunzwe kubera imvura nyinshi yateye inkangu maze igafunga umuhanda kuri ubu uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa bitewe n’imirimo yo kuwusibura yakozwe kuburyo bwihuse kubira ngo bitabangamira urujya n’uruza rw’abantu berekeza muri izi nce za Karongi na Nyamasheke.
Mu itangazo Polisi y’i Rwanda yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo yagize iti: “Muraho? Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Dawe uri mu ijuru mu murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.”
Polisi y’ U Rwanda yakomeje ivuga ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa ndetse ko baza kubimenyesha abaturage mugihe waba wongeye kuba nyabagendwa.
Mu itangazo yongeye gushyira ahagaraga mu masaha y’umugoroba yavuze ko ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko imirimo yo kuwusibura irangiye.
Ubusanzwe uyu muhanda bimenyerewe ko ukoreshwa n’abaturuka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke berekeza Kigali batanyuze inzira y’ Ishyamba rya Nyungwe ndetse n’ aberekeza mu bindi bice by’Intara y’Iburengerazuba.
Si ubwambere uyu muhanda ufunzwe by’igihe gito bitewe n’imvura nyinshi kubera ko ari umuhanda unyura mu bice by’imisozi miremire kandi ihanamye aho ibi bice bikunze no kugwamo imvura nyinshi bitewe n’ishyamba rya Nyungwe na Mukura bikurura imvura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hari ibice byinshi byo mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda bizibasirwa n’imvura nyinshi muri Mutarama 2024.
Meteo Rwanda kandi yatangaje ko uturere tune turimo Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda bizagira imvura nyinshi mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com