Polisi y’u Rwanda iratangaz ako umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali, kubera impanuka ikomeye yabereye mu gace kinjira mu mujyi wa Gisenyi, yahitanye abantu babiri bari kuri moto barimo Umupolisi w’Umwofisiye.
Ni itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 nyuma y’amasaha macye habaye iyi mpanuka.
Iri tangazo rya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Turabamenyesha ko kubera impanuka yabaye ejo mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.”
Rikomeza rigira riti “Abakoresha uwo muhanda baragirwa inama yo gukoresha imihanda: 1. Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali. 2. Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali.”
Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kwisegura ku bw’izi mpinduka, iti “Murasabwa kwihanganira impinduka, hari gukorwa ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ufungurwe mugihe cya vuba. Abapolisi baraza kuba bari ku muhanda babayobore.”
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, yakozwe n’imodoka y’ikamyo yari ipakiye, aho bivugwa ko yacitse feri ubwo yinjiraga mu mujyi wa Gisenyi, ikagenda igonga ibinyabiziga byose byari buyiri imbere.
Muri ibyo binyabiziga yagonze, harimo moto yari itwaye Umupolisikazi witwa Niyonsaba Drocella wari ufite ipeti yo ku rwego rwa Ofisiye, IP (Inspector of Police), ahita yitaba Imana ndetse n’umumotari wari umutwaye na we ahita ahasiga ubuzima.
RWANDATRIBUNE.COM