Kubera imvura idasanzwe yibasiye intara y’I Burengerazuba ndetse n’amajyaruguru Imodoka ziremereye bazibujije gukoresha umuhanda Rubavu-Musanze kuko wangiritse.
Ibibazo byinshi byavutse cyane iruhande rw’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda aho igice kimwe cy’umuhanda cyagiye hagasigara igice kimwe nacyo bavuga ko kitizewe neza kuburyo cyanyuramo imodoka ziremereye.
Nyuma y’iki cyemezo ku mihanda hagaragaye imirongo miremire muri uyu muhanda zitegereje gukomeza urugendo zaba izijya mu mujyi wa Musanze cyangwa se gukomeza ndetse n’izerekezaga mu mujyi wa Rubavu.
Ni Ibiza byibasiye izi ntara ku buryo abarenga 130 bahasize ubuzima abandi benshi bagakomereka naho ibyangiritse nabyo bikaba bikomeje kubarurwa.