Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023 hateganyijwe umuhango wo kurahirira kuyobora igihugu cya Nigeria wa Perezida Bola Tinubu Ahmed uherutse gutsinda amatora n’amajwi 36% ahigitse abakandida babiri bari bahanganye na we.
Uyu muhango w’irahira rya Bola Ahmed Tinubu ribaye mu gihe abatavuga rumwe na we batanze ikirego bavuga ko atariwe watsinze aya matora, ko ahubwo aya matora yabaye mo uburiganya bukabije, nyamara urukiko rukaba rwatangaje ko ruzatangira gukurikirana iby’iki kibazo kuri uyu wa 30 Gicurasi nyuma y’umunsi umwe Perezida watowe arahiye.
Bola Tinubu w’imyaka 70 y’amavuko yagiye ku butegetsi asimbuye Mohammadu Buhari wari umaze imyaka 10 ayoboye iki gihugu cya Nigeria.
Umuhango w’irahira rya Tinubu witabiriwe na Pererzida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse bikaba biteganijwe ko uzitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma zitandukanye ku isi, benshi bakaba baramaze kumwoherereza ubutumwa bumushyigikira ndetse bunamwifuriza Ubutumwa bwiza.
Mu matora yabaye tariki 25 Gashyantare uyu mwaka Bola Tinubu, wo mu ishyaka riri ku butegetsi, yagize amajwi 36%, akurikirwa na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, we yagize amajwi 29%, Ni mu gihe ku mwanya wa 3 haje Peter Obi, wo mu ishyaka ry’abakozi wagize amajwi 25 %.
Uyu muPerezida wegukanye itsinzi nyuma yo kumenya ko ariwe wayegukanye, yahise arambura akaboko atangaza ko agiye kuba Perezida wifuzwa n’abaturage bose uharanira impinduka ndetse anatangaza ko agiye kuba ishema ry’abo batavuga rumwe bose.
Amayeri yo gucecekesha abatavuga rumwe na we
Perezida Tinubu watsinze aya matora, abatavuga rumwe nawe bamushinja kwiba amajwi ndetse bakanemeza ko aya matora atagenze neza. ibi nibyo bahereyeho batanga ikirego cyabo mu rukiko, bagaragaza impamvu zitandukanye, ndetse urukiko rwakira ibirego byabo.
ubusanzwe iyo umuhango w’irahira urangiye, uwarahiye aba yamaze kugira ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu, ku buryo gukurikirana ibibazo by’amatora yarangiye ndetse n’uwatowe akarahira byaba ari uburyo bwiza bwo gucecekesha abatavuga rumwe n’uyu munyemari ukomeye cyane muri iki gihugu.
kuba rero urukiko rwatangira kwiga kubibazo by’aba bantu bisa n’aho ntacyo bimaze kuko ubwabyo kuba yarahiye bisobanura ko ariwe watowe n’abaturage , babyemera cyangwa babyanga agomba kubayobora.
Hacura iki ibirego by’aba bagabo bibaye ari ukuri ?
Komisiyo y’amatora yatangaje amajwi y’agateganyo mu matora ya perezida wa Nigeria kuwa kabiri 28 Gashyantare 2023, igaragaza ko uyu musaza w’imyaka 70 wahoze ari guverineri wa Leta ya Lagos ari we wegukanye intsinzi.
Nyuma y’ibi,abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko perezida wa komisiyo y’amatora asimburwa kuko batamufitiye icyizere hagashyirwaho umushya akaba ari na we utangaza amajwi ya nyuma agaragaza uwatsindiye kuyobora Nigeria.
Perezida wa komisiyo y’amatora yarirukanywe ariko ntihagira umusimbura bituma n’amajwi nyayo y’uwatsinze adatangazwa,ubu bakaba bari kugendera ku nstinzi y’amajwi y’agatenyo.
N’ubwo iyi komisiyo yatangaje ibi ariko, ndetse n’irahira ry’umukuru w’igihugu rikihutishwa, bishobora kubyara izindi ngaruka zitari nziza kugihugu n’abagituye, cyane ko ibibazo abatavuga rumwe nawe bagaragaza bitarasuzumwa ngo bishakirwe umuti urambye, ahubwo hakaho kwihutisha ibintu, bazingitiranije ibindi.
Nyuma yo kurahira,Perezida azakomeza kuba Perezida ariko ibibazo by’abatamushyigikiye bizaba byinshi ku buryo ushobora gusanga nyuma y’irahira hakurikiyeho imvururu n’imyigaragambyo nk’iyabaye muri Kenya , ubwo Perezida William Ruto yarahiraga nyamara uwo bari bahanganye we agakomeza kuvuga ko yibwe amajwi ndetse agategura imyigaragambyo yanaguyemo abatari bake.