Umuhanzi wamamaye hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye Alain Mukuralinda uzwi nka “Alain Muku” yashyize hanze indirimbo yitwa “LeconyaKorona” ugenekereje mu Kinyarwanda ikaba ivuga ngo isomo rya Korona, ikaba ari indirimbo itanga ubutumwa ku Banyarwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange aho muri iyi ndirimbo yerekana ko icyorezo cya Corona Virus cyerekanye ko ntamukire, nta mukene, nta mwirabura, ntamwera, nta munyapolitiki, ko ahubwo Corona yibukije ko twese turi ikiremwa muntu.
Ni indirimbo igizwe n’ibitero bitatu byose bikaba byibanda ku buhangange bw’icyorezo cya Corona Virus ndetse n’amasomo Abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange bagomba kuvana muri ibi bihe turimo byo kurwanya iki icyorezo cya Corona Virus.
Muri iyi ndirimbo hari aho umuhanzi Alain Mukuralinda agira ati“tuzirikane kumpinduka idusizemo, dushikame kandi dukomere ku isomo itwibukije igira iti horana ubumuntu, umuntu ni nk’undi, maze ubuzima bukomeze.Tunyuzemo tuwuceke dukomeza kwirinda kuko, ishyano riracyatwugarije”
Muri iyi ndirimbo kandi uyu muhanzi akomeza avuga ko hari abiratanaga ibisasu bya kirimbuzi, nyamara isabune ariyo ya mbere, anavuga kandi ko uburyo Corona Virus ingana kandi itagaragara yateye ubwoba abantu benshi batandukanye baba Ibikomangoma n’Abami bose bayumvise bakayihunga.
Umuhanzi Alain Mukuralinda ni umuhanzi wamamaye hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Gloria, Birakomeye, Turarambiwe, Bonane, n’izindi zitandukanye kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho icyorezo cya Corona Virus cyasanze ari.
NYUZAHAYO Norbert