Umuhanzi Yvan Buravan wari umaze iminsi arwariye mu Bitaro byo mu Buhinde, yitabye Imana azize indwara ya cancer yari amaze iminsi yivuza.
Aya makuru ababaje yemejwe na management ye yashyize hanze itangazo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.
Iri tangazo ritangira rivuga ko bababajwe no kumenyesha abantu inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Yvan Buravan witabye Imana azize Cancer y’urwagashya yari ari kwivuriza mu Buhinde.
Ni inkuru kandi ikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abiganjemo abo mu ruganda rw’imyidagaduro bakomeje kuragaragaza agahinda batewe n’uru rupfu rw’umuhanzi wari uri mu bakomeye mu Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM
CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.