Umuramyi Safari Ireney Mercy uri mu bamaze igihe kirekire mu muziki uhimbaza Imana yashyize hanze umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana yise Ur’Imbabazi zanjye ,mu rwego rwo gufasha abantu muri ibi bihe turimo byo kuguma mu rugo ndetse byanahuriranye n’igihe cyo kwibuka kunshuro ya 26 abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Ireney Mercy ni umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana zitandukanye zaba ize ku giti cye n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.
Ireney avuga ko ibi bihe turimo byo kuguma mu rugo abantu bakeneye kugirana ubusabane n’Imana bakayegera bagasenga kandi hari n’abatarabonaga umwanya wo gusoma Bibiriya ariko ubu aricyo gihe akavugako izi ndirimbo rero zije gufasha abantu ndetse no kubakomeza.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yagize ati:muri ibi bihe turimo birakwiye ko twegerana n’Imana cyane kuko ntakiba Imana itakizi kandi ibi byose Imana ntibyayitunguye ahubwo njyewe nemerako ari nk’igihano cyangwa se akanyafu yadukubise ko kudukebura kugirango turusheho kwegerana nayo ikindi nuko yari yarabivuze kuko muri Yesaya 24:1_22 aha haravuga neza ibiri kuba muri iki gihe gusa ntibivuze ko Imana aruko itwanga ahubwo ni ukugirango ibyo yavuze bisohore kuko itajya ibeshya, akaba ariyo mpamvu rero nasohoye izi ndirimbo ngo abari mu ngo zabo bazumve Kandi zibashe kubagasha kwegerana n’Imana.
Uyu muhanzi akomeza avuga ko no kuba byarahuye n’igihe turimo cyo kwibuka abacu bazize Jenoside izi ndirimbo nazo zirimo ihumure ryo guhumuriza abihebye ababaye Kandi agahamya adashidikanya ko zizagira umumaro mu gihe gikiwiriye ikindi agashishikariza abantu kuguma kwegera Imana cyane no kuyikiranukira muri byose bareba aho batitwaye neza imbere yayo kuko iko aricyo gihe Imana yaduhaye cyo kwisuzuma no gukiranuka nayo muri byose.
Akaba rero ashishikariza abantu kumva iyi ndirimbo dore ko yayifatanyije n’abahanzi b’abahanga batandukanye barimo The Ben, Gabin Kamanzi,Patric Nyamitari nabandi benshi.
Ireney Mercy yatangiye gusohora indirimbo ze bwa mbere mu wa 2006 azagukomeza aho yanakoze indirimbo yamuhuje mo n’abahanzi batandukanye aribo Uwimana Aimé, Alpha Rwirangira, Gahongayire Aline, Miss Rwanda, Producer Pastor P, Jules Sentore, Gaby Kamanzi, Patrick Nyamitari, Alex Dusabe, Queen Gaga, Tonzi, Liliane Kabaganza, Barnabas Manyaga, Asiimwe Dorcus, MK, Steven BoB, Brian Blessed, Fanny Wibabara, Producer Nicolas, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck na Shukuru.
UWIMANA Joselyne.