Umuhanzi w’umunyarwanda Tumaine Innocent uzwi nka M-Zaidi Papa Kuberwa mu bikorwa bye bya muzika ari gukoza imitwe y’intoki ku nsinzi z’inzozi yahoranye nyuma yo kudacika intege no kutarambirwa mu rugamba rwo guhanga no kuririmba imiziki yatangiye.
Uyu musore umaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshanu agaragaza ko rimwe na rimwe kujya mbere muri uyu mwuga ari uguhatana no kudasinzira kugira ngo ugere ku ntera abandi bagezeho.
N’ubwo yemeza ko bitoroshye bitewe n’uko buri ntambwe uteye uharanira kujya imbere isaba amafaranga, M-Zaidi yagerageje gukora indirimbo 5 ziri kuri Shene ye ya YouTube zifite amashushu.
Muri uru rugendo M-Zaidi yiyemeje gufata agakomeza, arushyigikiza inkingi ikomeye yo kutadohoka, akaba aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ikunzwe n’abenshi yise “ISAHa” ft Khalfan Govinda uri mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda.
Aganira n’itangazamakuri M-Zaidi yagize ati:” Mbere na mbere ndashimira buri wese ukomeje gushyira itafari ku muziki wanjye, ari abamfasha mu buryo butandukanye n’abareba indirimbo kuri YouTube ni ab’ingenzi cyane”.
“Urugendo rwa muzika rusaba imbaraga nyinshi,ubushake,igishoro no kutarambirwa, ntibiba byoroshye ariko kubera ko umuntu azi icyo ashaka ndetse n’intego yihaye arahatana bigakunda Kandi abenshi babigezeho ni urugero rwiza”.
M-Zaidi ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo yise “Dawa” akurikizaho “Move” yahurijemo abahanzi bo mu karere ka Musanze akurikizaho “Agashinge” yakoranye na SKY 2 wabagahe,nyuma haza “Umutaka” kugeza ubu akaba ari gututumbana na “Isaha ft Khalfan Govinda imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 15 (15k)”.
Uyu musore bigaragara ko akiri muto yatangiye gukorera ibikorwa bye mu Karere ka Musanze,nyuma aza kwerekeza mu mujyi wa Kigali umaze kwaguka mu muziki no mu myidagaduro yose muri rusange ndetse n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Uyu musore avuga ko ashimira benshi cyane batandukanye badasiba kumufasha kumenyekanisha ibikorwa bye barimo:’ Kazungu kaboss, Jacky,Rwiziringa n’abandi batandukanye….
Avuga ko gahunda ye ari ugukomeza kongera ibikorwa n’imbaraga ariko anasaba ko abakunzi ba muzika bamushyigikira ndetse bakabana nawe ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye hose akoresha izina rya M-Zaidi.