Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Umuhanzi witwa Tuyishimire Thierry, bakunda kwita Titi Brown mu mazina y’Ubuhanzi kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023, ushinjwa gusambanya umwana utageze ku myaka y’ubukure.
Uyu musore ushinjwa amashusho ari gusambanya uwo mwana w’umukobwa ukiri muto, agerageza guhakana avuga ko atigeze asambanya uwo mwana, akomeza anavuga ko uwo mukobwa ashinjwa atigeze agera iwe , cyakora ko babanza kumuha ibimenyetso bigaragaza ko aho bamwereka ku mafoto ko haba ariho iwe .
Yakomeje anashimangira ko kuba bavuga ko aho bamwereka ko ari iwe , ataribyo , aho yabajije ubushijya cyaha ati “Amashusho yafashwe nande? Ryari? Uwayafashe yari abyemerewe n’amategeko?”
Ubushinjacyaha bwo bumusubiza ko amashusho yafatiwe iwe mu ruganiriro harimo intebe n’amafoto ye, yafashwe na telefoni ya Titi Brown ayoherereza umwana w’umukobwa binyuze kuri Instagram.
Titi Brown, yahise yungamo ati “Njye nari umu-star, kuba umuntu yamanika ifoto mu nzu ye ntabwo nabimenya. Ikindi ni uko ayo mashusho ashobora kuba ari ukugira ngo uwateguye uwo mugambi abe yagera kucyo yashatse.”
Uburanira uwahohotewe we yavuze ko hagomba gutangwa indishyi zingana na miliyoni 20 Frw nkuko bigenwe n’itegeko, nk’uko yabigaragaje muri raporo ya muganga igaragaza ingaruka uwakorewe icyaha yahuye na zo zirimo agahinda gahoraho, indwara zo kubura ibitotsi ziterwa n’icyaha yakorewe.
Uyu munyamategeko yavuze ko indishyi basabye ari nke cyane kuko nta gaciro baha ingaruka umuntu yagizweho zirimo ihungabana.
Perezida w’Iburanisha yabajije uyu munyamategeko icyo bashingiyeho bagena miliyoni 20 Frw, undi ahamya ko ari indishyi batekereje barebye ikibazo umwana yagize nyuma yo guhohoterwa.
Umunyamategeko wunganira Titi Brown yibukije Urukiko ko uregera indishyi ari we wagombaga kugaragaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera byabura akaba atsinzwe.
Basaba ko izi ndishyi zitahabwa ishingiro kuko nta bimenyetso uwaziregeye yatanze.
Uburanira Thierry we yagaragaje ko ibi byose bashinja Thierry nibiramuka bitamuhamye agomba guhabwa miliyoni 53,hagendewe ku kuba amaze imyaka ibiri afunzwe ntacyo yinjiza Kandi yarinjizaga miliyoni 2 ku kwezi , hiyongereyeho n’a miliyoni 5 zigomba guhabwa umuburanira
Hamaze kumva ibivuzwe n’imbande zombi ku bababuranira , umucamanza yavuze ko urubanza urubanza ruzasomwa kuwa 10,Ugushyingo 2023
Niyonkuru Florentine