Umuhanzikazi Nyiransengiyumva Valentine wari umaze kwamamara nka Dore imbogo mu Rwanda kubera ibikorwa bye bitandukanye by’imyidagaduro yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa wamenyekanye ku ikubitiro kubera indirimbo ye yise “Dore imbogo Dore Impala” yaguye mu bitaro byo mu karere ka Karongi hazwi nko ku kibuye.
Avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi mike afashwe n’uburwayi butunguranye bwahise bumurembya cyane kugeza ubwo kuri uyu munsi buteje agahinda ku bakunzi be batandukanye.
Dore imbogo yari akunzwe cyane mu biganiro byo kuri Shene ya YouTube, aho yari asigaye atumirwa n’abanyamakuru batandukanye ndetse banafite amazina akomeye.
Yari umwe mu bakobwa bavuka mu karere ka Nyamasheke, benshi bafataga nka Ambasaderi w’abandi bose kubera uburyo yari amaze kuba ikirangirire.
Urebye mu butumwa buri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ,abenshi bakurikiranaga ibiganiro bye, ntibarabasha kwakira iyi nkuru y’insha mugongo.
Reba indirimbo ye yise Dore imbogo ikamuzamura ku ntera yari agezweho.