Bill Gates n’umugore we Melinda Gates bemeranyije ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 27 bashakanye, aho bavuze ko babona ko batagishoboye kubana nk’abashakanye.
Itangazo Bill Gates yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, rivuga ko uyu mwanzuro wo gutandukana n’umugore we, bawufashe nyuma y’igihe kinini biga ku mubano wabo bagasanga aricyo cyaba cyiza.
Bombi bari bafitanye abana batatu babyaranye mu myaka 27 bari bamaranye kuko bashyingiranywe mu 1994. Usibye uru rubyaro Bill yishimira ko yageranyeho n’umugore we, yanavuze ko muri iyo myaka babashije kubaka umuryango ugirira akamaro Isi yose muri rusange.
Yavuze ko bombi bizeye ko uyu muryango wa Bill and Melinda Gates Foundation bashinze uzagumaho, ati “ariko ntabwo dutekereza twabasha kugumana nk’abashakanye mu buzima bwacu buri imbere”.
Ntabwo biramenyekana ingano y’amafaranga izagendera muri iyi gatanya. Gates washinze Microsoft ubu ni umukire wa kane ku Isi aho abarirwa umutungo wa miliyari 130$. Gusa atunze 1,37% by’imigabane ya Microsoft ifite agaciro ka miliyari 26$.
Mu mwaka ushize, yavuye mu nama y’ubutegetsi ya Microsoft atangira gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuryango we na Melinda bashinze mu 2000.
Bill na Melinda Gates bamenyaniye muri Microsoft aho uyu mugore yari ashinzwe ibijyanye no kwamamaza.
Iyi gatanya yabo bayitangaje nyuma y’imyaka ibiri Jeff Bezos washinze Amazon atandukanye n’umugore we MacKenzie. Aba bagabo bombi ni bamwe mu bamaze igihe kinini bahanganye mu rwego rw’ikoranabuhanga ku Isi yaba mu mutungo no mu bikorwa.