Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga rwa Twitter yavuze ko yiteguye guha Donald Trump ubuerenganzira bwo kongera gukoresha Twitter yari amaze igihe kigera ku myaka 2 yambuwe.
Donald Trump yambuwe uburenganzira bwo gukoresha Twitter kuwa 8 Mutarama 2021, nyuma y’uko yari yayikoresheje ahamagarira abamukurikira kwitabira imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko ishingamategeko(Capitol) mu murwa mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika Washington DC.
Kubwa Elon Musk, ngo umwanzuro wafatiwe Donald Trump n’ubuyobozi bwa Twitter ntabwo unyuze mu mucyo, ndetse avuga ko namara gufata uru rubuga mu biganza bye azahita asubiza Trump uburenganzira bwo gukoresha Twitter yambuwe.
Elon Musk avuga ko, Uretse Trump nta n’undi muntu uzongera gukumirwa cyangwa gusibirwa Twitter, keretse uwo bizagaragara ko akoresha konti iri mu mazina atari aye (Fake Accounts).
Elon Musk muri Mata 2022, nibwo yegukanye urubuga rwa Twitter ku kayabo ka Miliyari 43 z’amadorali ya Amerika. Atangaza ko yaguze uru rubuga, yavuze ko azakora amavugurura atandukanye agamije kunoza imikorere inogeye abarukoresha.