Umuherwe w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yapfuye ku myaka 83 y’ubukuru, Umwe mu banyamategeko be niwe wahamije iby’urupfu rwe yongeraho ko nta yandi makuru bafite bakngera kuyatanzwe.
Rujugiro yari umwe mu banyemari bakomeye b’Abanyarwanda bateye inkunga y’amafaranga izari inyeshyamba za FPR – Inkotanyi mu ntambara zarwanaga n’izari ingabo z’u Rwanda (FAR) guhera mu Kwakira (10) mu 1990, yagejeje FPR ku butegetsi muri Nyakanga (7) mu 1994 kuri ubu amakuru akavuga ko yari asigaye yiber Dubai muri Emirates Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Rujugiro yari we muherwe wa mbere muri Afurika mu bakora bakanacuruza itabi .
Mbere yo gushwana na leta y’u Rwanda agahungira muri Afurika y’Epfo mu 2010, yabaye umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu Rwanda, Rujugiro yamenyekanye cyane ku bw’inyubako ye iri rwagati mu mujyi wa Kigali yari izwi nka UTC (Union Trade Centre), iri mu za mbere ndende zahubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyo nyubako ibarirwa agaciro kari hafi cyangwa karenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika. Yafunguye imiryango mu 2006.
Leta yayiteje cyamunara mu 2017 ivuga ko Rujugiro – umunyamigabane myinshi – ayibereyemo umwenda (ideni) w’imisoro irenga miliyoni imwe y’amadolari, ibyo we yakomeje guhakana.
Ubwo UTC yatezwaga cyamunara, hari hasanzwe hari urubanza hagati ya Rujugiro na leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) ku kwigarurirwa kw’iyi nyubako mu 2013 n’akarere ka Nyarugenge nk’umutungo udafite ba nyirawe
Muri Kanama (8) mu 2022, urwo rukiko – rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania – rwari rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda), kuko ibikorwa by’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.
Icyo gihe, nyuma y’uwo mwanzuro w’urukiko mu bujurire, Rujugiro yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kuri we ayo mafaranga ahagije, Ati”Kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeyo kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjye”.
Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yasubije ati: “Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye [ireke] guhita.”Narindira yuko iyo leta ihari izahava, iyindi ije ikayinsubiza”.
Rujugiro kandi yanamenyekanye mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi. Yabwiye New Vision mu 2019 ko yahungiye mu Burundi afite imyaka 19, mu gihe cy’imvururu zibasiye Abatutsi bo mu Rwanda, aba i Burundi imyaka 20.
Mu 1990, yahunze u Burundi ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara imyaka itatu muri gereza i Bujumbura, ubwo Pierre Buyoya yari amaze gufata ubutegetsi mu 1987 ahiritse ubwa Jean-Baptiste Bagaza.
Yasubiye iwabo mu Rwanda mu 1995, ahaba imyaka 15, yongera guhungira muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.
Rwandatribune.com