Nyuma y’inkundura y’agatsiko kari karemwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze yanasize benshi muri bo bisanze bahanganye n’amategeko, kuri ubu hari abagereranya ibyabaye nko kubaroha mu rwobo bagasigara bigaramiye.
Benshi baribuka inkundura yo guta muri yombi bamwe mu banyapolitiki n’abanyamakuru bashinjwaga kugambanira igihugu, kwangisha abaturage ubutegetsi, gukwirakwiza ibihuha bagamije guteza imyivumbagatanyo mu gihugu. Aba ni ababaye ibimenyabose babanjirijwe na Idamage Iryamugwiza, hakurikiraho Aimable Karasira, Hakuzima Abdul Rashid, Nsengimamana Theoneste na bagenzibe, hamwe na Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma Hassan.
Icyo benshi batamenye n’inkomoko y’imyumvire y’aba bantu yatumye biyemeza kujya ku karubanda bagahitamo gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda abandi nka Idamage bakagendera ku makuru y’ibinyoma maze bakabika Umukuru w’Igihugu ndetse anasaba abaturage bose guhagukurukira rimwe bakajya mu Rugwiro bagamje guteza imyivumbagatanyo mu baturage.
Ubu ibihano Idamage ,Cyuma Hassan, Aimable Karasira, Hakuzimana Rashidi na Theoneste barimo birakomoka ku bushukanyi bw’aba bantu bababwiye ngo muvuge ibi tuzabafasha maze birangira babaroshye mu rwobo, mu gihe bo bigarayimeye i Burayi no ku mugabane w’Amerika!.
Amakuru yo kwizerwa yatohojwe na Rwandatrine n’uko inkubiri y’ibitekerezo n’imyumvire y’aba tuvuze haruguru itaturutse mu gushaka kwabo ahubwo byaje kumenyekana ko bashutswe n’udutsiko tw’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera hanze bahoraga babasaba gutangaza inkuru zisebya ubutegetsi bw’u Rwanda bishingiye ku byifuzo byabo ,maze nabo bakabemerera kubaha amafaranga .
Urugero ni urwa Idamage Iryamugwiza wagendeye ku binyoma bya Padiri Nahimana Thomas wahoraga abika Umukuru w’I gihugu Paul Kagame avuga ko yitabye Imana maze Idamage nawe akabigenderaho akwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma akoresheje imbuga nkoranyambaga nk’uko benshi babyiboneye. Ibi byanatumye ahita atabwa muri yombi kubera gukwirakwiza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo mu baturage.
Undi ni cyuma Hassan wahoraga avugana na Padiri Nahimana n’undi witwa Mukankiko Sylvie kuri Telefone igendanwa bamusaba gutangaza inkuru zisebya ubutegetsi, ubundi nabo bakamuha agafaranga maze cyuma Hassan nawe agendera muri icyo kigare. Mukankiko we yigeze gucikwa abivugira ku rubuga rwe.
Icyo gihe yagize ati:” Cyuma naramuhanye yanga kumva .baramushukaga nkamubuza ,akambwirako ntakibazo ko ntawamukoraho. None ari mu gihome abamushutse bigaramiye”
Ibi ngo babikoraga bagamije kurema indi opozisiyo imbere mu gihugu bibwira ko aribyo byabafasha kugumura abaturage bakoresheje udutsiko biremeye imbere mu gihugu ariko umugambi wabo utahurwa rugikubita.
Hari ababona ko utu dutsiko dukorera hanze y’u Rwanda twoheje abana bano bantu none tukaba dukomeje no kubacuruza aho twirirwa dusaba abantu guteranya amafaranga ngo yo kubafasha aho bafugiye i Mageragere . Padiri Nahimana, Mukankiko Sylvie, Jean Paul Ntagari n’umugore we Frorent Karenzi nibo bari ku isonga muri ibi bikorwa.
Ikibababaje ni uko bari gucuruza abari mu bihano amategeko y’u Rwanda yabageneye bakoshya n’abandi ngo ni bagende bavuge..
Claude Hategekimana