Mu burasirazuba bwa Amerika muri Leta ya Delaware urukiko rwahamije Hunter Biden umuhungu wa perezida w’Amerika Joe Biden ibyaha byo kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Amerika umwana wa perezida uri ku butegetsi agezwa imbere y’ubutabera.
Hunter Biden w’imyaka 54 y’amavuko yahamijwe n’urukiko ibyaha bitatu birimo kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Anashinjwa kutavugisha ukuri ubwo yaguraga imbunda mu gihe yakoreshaga ibiyobyabwenge.
Mu mategeko y’igihugu muri Amerika ntiyemerera umuntu gutunga imbunda mu gihe akoresha ibiyobyabwenge nk’uko VOA ibitangaza.
Hunter yemera ko hari ubwo yari ahanganye n’ububata bw’inzoga ndetse n’ikiyobyabwenge cya kokayine gusa ibindi byaha abikana yivuye inyuma.
Biteganyijwe ko azakatirwa mu gihe kitarenze amezi ane.
Amategeko ateganya ko ashobora gukatirwa igihano gishobora kugera ku myaka 25. Ariko kubera ko ari bwo bwambere ahamijwe igihano n’urukiko, ashobora kutazafungwa ahubwo agakatirwa igifungo gisubitswe.
Inyandiko y’ibirego yashinjwaga yatanzwe n’umushinjacyaha wihariye David Weiss, washyizweho na ministiri w’ubutabera umwaka ushize ngo ayobore iperereza ku byo Hunter Biden ashinjwa.
Perezida Joe Biden, abinyujije mu itangazo, yavuze ko yemeye icyemezo cy’urukiko kandi ko azakomeza kureka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo mu gihe umuhungu we Hunter Biden azaba ajuririra icyemezo cy’urukiko.
Yongeye kwibutsa ko we nka perezida ntacyo yavuga ku rubanza nshinjabyaha. Gusa yongeraho ko nk’umubyeyi “akunda umuhungu we byimazeyo, amwizera, kandi yemera imbaraga ze”.
Yagize ati: “Ndi Perezida, ariko ndi n’umubyeyi. Jye na Jill dukunda umuhungu wacu, kandi duterwa ishema n’umugabo ari we uyu munsi wa none.”
Uru rubanza rwa Hunter Biden rukurikiye urwa Donald Trump wayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika na we wahamijwe ibyaha 34 n’urukiko rwa rubanda muri Leta ya New York.
Ibyo byaha byari bifitanye isano n’impongano y’amadolari 130 yahawe Stormy Daniels, umukinnyi wa filimi z’abakuru ngo abike ibanga ry’uko yaryamanye na Donald Trump.
Rwandatribine.com