Eric Junior Gisa Rwigema, umuhungu w’Intwari y’u Rwanda, Gen Fred Gisa Rwigema, wari waranze kuza mu Rwanda kubera abamujyaga mu matwi, biravugwa ko ubu ari mu Rwanda.
Eric Junior Gisa Rwigema yari yagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yatahaga ubukwe bwa mushiki wa Junior, Teta Gisa Rwigema; akavuga ko bidakwiye ko musaza we adakwiye kuba hanze y’u Rwanda kandi umubyeyi we yararwaniye u Rwanda ubu rukaba rutemba amata n’ubuki.
Muri ubu bukwe bwabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mubano wihariye yari afitanye na Fred Gisa Rwigema n’uburyo bombi bakundaga gutekereza uburyo bazava mu buhungiro.
Perezida Kagame yagarutse kuri Junior Gisa Rwigema wari waranze kuza kuba mu rwamubyaye kubera abamujyaga mu matwi bakamubwira ibinyoma byatumaga atishimira Igihugu cye.
Muri ubu bukwe butari bwanatashywe na Junior Gisa Rwigema kandi aeri ubwa mushiki we, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bidakwiye kuba uyu musore yakomeza kuba mu buhungiro kandi Igihugu Se yarwaniye gihari kirimo byose.
Muri ubu butumwa yagenederaga mushiki we n’umubyeyi we, Perezida Kagame yagize ati “Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu Gihugu Se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye […] sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.”
Ikinyamakuru Intego kivuga ko Eric Junior Gisa Rwigema amaze iminsi ari mu Rwanda ndetse ko yaje nyuma yuko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko mu Rwanda ruheruka.
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yagize ati “ahamaze iminsi nubwo ntazi itariki nyakuri yagereyeho i Kigali.”
Uyu watanze aya makuru, avuga ko Eric Junior Gisa Rwigema yari asanzwe aba muri Amerika ariko ko atazi niba azasubirayo cyangwa azaguma mu Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM
(Klonopin)